Soma ibirimo

Gusura Beteli

Twishimiye kugutumira ngo uzasure ibiro byacu, nanone bakunze kwita Beteli. Hari bimwe mu biro byacu bifite ahantu umuntu yitembereza.

Gusura byasubukuwe: Ku itariki ya 1 Kamena 2023, ni bwo mu bihugu byinshi hasubukuwe gusura ibiro by'amashami. Niba ushaka andi makuru hamagara ku biro by'ishami wifuza gusura. Turagusaba kutazaza gusura mu gihe bagusanzemo COVID-19, ufite inkorora cyangwa ibicurane cyangwa uherutse guhura n'umuntu urwaye COVID-19.

U Budage

Ibyo berekana

Imurika ry’amateka riri mu Burayi bwo Hagati. Mu imurika ryitwa “Ibyaranze umuryango wacu,” abashyitsi bashobora kuhamenyera ibijyanye n’amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Otirishiya, mu Budage, muri Liechtenstein, muri Luxembourg no mu Busuwisi. Iri murika ryerekana uburyo Yehova yahaye umugisha umurimo wo kubwiriza watangijwe n’ababwiriza bake barangwaga n’ubutwari mu myaka ya za 1890 no mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe n’igihe cy’ibitotezo, kugeza muri iki gihe ubwo umubare w’ababwiriza wiyongereye cyane.

Aderesi na nomero za telefone

Reba aho ari ho