Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova ni Abaporotesitanti?

Ese Abahamya ba Yehova ni Abaporotesitanti?

 Oya. Abahamya ba Yehova turi Abakristo, ariko ntituri Abaporotesitanti. Kubera iki?

 Byagiye bivugwa ko amadini y’Abaporotesitanti ari “umuryango wo mu rwego rw’idini urwanya Kiliziya Gatolika y’i Roma.” Nubwo tutemera inyigisho za Kiliziya Gatolika, ntituri Abaporotesitanti kubera impamvu zikurikira:

  1.   Imyizerere myinshi y’Abaporotesitanti ihabanye n’ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Urugero, Bibiliya yigisha ko “hariho Imana imwe,” ko Imana atari Ubutatu (1 Timoteyo 2:5; Yohana 14:28). Nanone igaragaza mu buryo busobanutse neza ko Imana idahanira ababi mu muriro w’iteka, ahubwo ko bazarimburwa burundu.​Zaburi 37:9; 2 Abatesalonike 1:9.

  2.   Ntiturwanya Kiliziya Gatolika cyangwa idini iryo ari ryo ryose, nta nubwo tugerageza kuvugurura imyizerere yaryo. Ahubwo twe icyo dukora gusa ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, tukihatira gufasha abandi kubwemera (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ntidushishikazwa no kuvugurura imyizerere y’andi madini, ahubwo twihatira gufasha abantu bafite imitima itaryarya kumenya ukuri ku bihereranye n’Imana n’Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya.​—Abakolosayi 1:9, 10; 2 Timoteyo 2:24, 25.