Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova barivuza?

Ese Abahamya ba Yehova barivuza?

 Yego. Abahamya ba Yehova barivuza. Nubwo tugerageza kwita ku buzima bwacu kugira ngo tubeho neza, hari igihe ‘dukenera umuganga’ (Luka 5:31, Easy-to-Read Version). N’ikimenyimenyi, kimwe na Luka wo mu kinyejana cya mbere, hari Abahamya ba Yehova b’abaganga.​—Abakolosayi 4:14.

 Icyakora, hari uburyo bumwe na bumwe bwo kuvurwa tutemera bitewe n’uko bunyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Urugero, ntitwemera guterwa amaraso kuko Bibiliya ibuza kugaburira umubiri wacu amaraso (Ibyakozwe 15:20). Nanone Bibiliya ntiyemera imiti cyangwa uburyo bwo kuvurwa bufitanye isano n’ubupfumu.​—Abagalatiya 5:19-21.

 Icyakora, uburyo bwinshi bwo kuvurwa ntibunyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, umuntu ni we wihitiramo uburyo yakoresha. Umuhamya umwe ashobora kwemera gukoresha uburyo runaka cyangwa imiti runaka, undi akabyanga.​—Abagalatiya 6:5.