Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova ni agatsiko k’idini ryo muri Amerika?

Ese Abahamya ba Yehova ni agatsiko k’idini ryo muri Amerika?

 Icyicaro cyacu gikuru ku isi, kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko kandi, ibyo ntibivuga ko turi agatsiko k’idini ryo muri Amerika, bitewe n’impamvu zikurikira:

  •   Hari abavuga ko agatsiko k’idini kaba karakomotse ku idini rikomeye. Abahamya ba Yehova ntibitandukanije n’irindi dini. Ahubwo twumva twarashubijeho idini rya gikristo ryariho mu kinyejana cya mbere.

  •   Abahamya ba Yehova babwiriza mu bihugu birenga 230. Aho twaba dutuye hose, twiyeguriye mbere na mbere Yehova Imana na Yesu Kristo; ntitwiyeguriye guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa ubundi butegetsi ubwo ari bwo bwose.​—Yohana 15:19; 17:15, 16.

  •   Inyigisho zacu zose zishingiye kuri Bibiliya; ntizishingiye ku nyandiko z’umuyobozi w’idini runaka uri muri Amerika.​—1 Abatesalonike 2:13.

  •   Dukurikira Yesu Kristo; ntidukurikira umuyobozi uwo ari we wese w’umuntu.​—Matayo 23:8-10.