Soma ibirimo

Amasambu ya Watchtower amaze imyaka mirongo itanu atanga umusaruro

Amasambu ya Watchtower amaze imyaka mirongo itanu atanga umusaruro

Ku birometero bigera ku 145, mu majyaruguru y’umugi wa New York City, hafi y’umudugudu wa Wallkill, muri leta ya New York, hari amasambu yagize uruhare runini mu murimo Abahamya ba Yehova bakora ku isi hose wo kwigisha Bibiliya. Ku itariki ya 2 Mutarama 1963, ni bwo isambu ya mbere ya Watchtower yaguzwe; ubu hashize imyaka 50.

Umuhamya wa Yehova witwa David Walker wakoreye i Wallkill kuva hakigurwa, yavuze impamvu baguze isambu ya mbere. Yaravuze ati “abakozi bo ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikorera i Brooklyn, muri leta ya New York, bagendaga biyongera kandi twifuzaga kubagaburira ibyokurya bitaduhenze cyane. Indi sambu Abahamya ba Yehova bari bafite yari iri mu majyaruguru ya leta ya New York; hari urugendo rw’amasaha atandatu cyangwa icyenda uvuye i Brooklyn. Ariko i Wallkill ho hari urugendo rw’amasaha abiri gusa. Hari hahuje neza neza n’ibyo twashakaga.” Muri iyo sambu Abahamya ba Yehova bajyaga bahahinga imbuto n’imboga, bakahororera inkoko, ingurube n’ibimasa, bakanahakura n’ibindi bikomoka ku mata. Nyuma y’igihe, bagendaga bongeraho andi masambu.

Mu myaka igera nko ku icumi, umubare w’Abahamya ba Yehova ku isi hose wariyongereye cyane ku buryo hari indi mirimo yihariye yatangiye gukorerwa i Wallkill. Uretse guhinga ibihingwa bisanzwe bishobora gusarurwa, hatangiye gucapirwa ibitabo bikoreshwa mu murimo w’isarura ry’ikigereranyo Yesu yavuze (Matayo 9:37; Luka 10:2; Yohana 4:35, 36). Reka turebe bimwe mu byakorewe i Wallkill.

Gucapa ibitabo: Mu kinyejana cya 20 rwagati, icapiro ryari i Brooklyn muri leta ya New York, ryacapaga ibyinshi mu bitabo byacu bishingiye kuri Bibiliya. Ariko uko umubare w’ibitabo bikenewe wagendaga wiyongera, icapiro ry’i Brooklyn ryageze ubwo ritari rigishoboye gucapa ibitabo byose bikenewe. Ni yo mpamvu mu wa 1973, Abahamya ba Yehova batashye irindi capiro ryubatswe i Wallkill. Kuva icyo gihe, amazu y’iryo capiro yagiye yagurwa incuro nyinshi, ubuheruka akaba ari mu wa 2004.

Ikoranabuhanga rya orudinateri: Mu wa 1979, itsinda ry’Abahamya ba Yehova bakoreraga i Wallkilll batangiye gukora porogaramu ya orudinateri yiswe MEPS, ifasha mu gutegura umwandiko mbere y’uko ucapwa. Iyo porogaramu ya orudinateri ituma dushobora gucapa ibitabo bishingiye kuri Bibiliya mu ndimi zisaga 600.

Amashuri: Mu wa 1988, Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi ryari i Brooklyn ryimukiye i Wallkill, maze ku itariki ya 17 Ukwakira, abanyeshuri batangira kwiga. Iryo shuri ryarahagumye kugeza aho ryimuriwe muri Mata 1995, rigashyirwa mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha, kiri i Patterson muri leta ya New York.

Kimwe n’andi masambu, mu myaka mirongo itanu ishize, imirimo ikorerwa muri ayo masambu n’uburyo ikorwa byagiye bihinduka. Kugeza ubu, haracyashyirwaho imihati myinshi kugira ngo haboneke ibyokurya byiza, bigenewe Abahamya ba Yehova bakora kuri Beteli yo muri Amerika, iri muri leta ya New York.

Ubu Abahamya ba Yehova barimo barubaka i Wallkill amazu mashya y’ibiro n’amacumbi yo kunganira ayari asanzwe. Nanone barimo baravugurura ayari asanzwe. Iyo mirimo yose izatuma amasambu ya Watchtower akomeza kubonekamo amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, agenewe abantu bakomeza kwiyongera baza mu Bahamya ba Yehova muri icyo gihugu.

David Walker twavuze haruguru, yaravuze ati “mu myaka 50 ishize, nashimishijwe cyane no kubona ukuntu amazu y’i Wallkill yari mato, yaje kwagurwa akagira uruhare runini mu murimo dukora wo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku bantu bo hirya no hino ku isi.”