Soma ibirimo

Gucapa ibitabo bifasha abantu bo ku isi hose kumenya Imana

Gucapa ibitabo bifasha abantu bo ku isi hose kumenya Imana

Abantu bo hirya no hino ku isi basoma ibitabo by’Abahamya ba Yehova. Abantu babarirwa muri za miriyoni babisoma biri mu buryo bwa elegitoroniki, nk’uko nawe urimo ubigenza. Icyakora, kumenya imirimo dukora yo gucapa bishobora kugutangaza. Mu mwaka wa 2013, twacapaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 700, kandi tukabitanga mu bihugu 239.

Mbere y’umwaka wa 1920 twakoreshaga amacapiro y’abacuruzi. Muri uwo mwaka, twatangiye kujya ducapira amwe mu magazeti yacu n’udutabo mu nzu nto twakodeshaga yari i Brooklyn muri leta ya New York. Icyakora nubwo twatangiye dukorera mu nzu nto, ubu dufite amacapiro 15 ari muri Afurika, muri Aziya, muri Ositaraliya, mu Burayi, muri Amerika ya Ruguru no muri Amerika y’Epfo.

Igitabo cy’ingenzi kurusha ibindi

Birumvikana ko mu bitabo ducapa, igifite agaciro kurusha ibindi ari Bibiliya. Mu mwaka wa 1942, ni bwo twacapye Bibiliya yuzuye ku ncuro ya mbere dukoresheje imashini zacu. Iyo Bibiliya yari iy’ubuhinduzi bwa King James Version mu cyongereza. Kuva mu mwaka wa 1961, Abahamya ba Yehova bahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye kandi bayicapa ari umubumbe umwe. Kugeza mu mwaka wa 2013, twari tumaze gusohora kopi z’iyo Bibiliya zisaga miriyoni 184 mu ndimi 121.

Kumenya umubare w’ibitabo ducapa ntibihagije ngo umenye akazi kose kaba kakozwe. Bibiliya ducapa ziba zikomeye. Ducapa ku mpapuro zidafite aside ituma impapuro zisaza zikaba umuhondo, kandi izo mpapuro ziteranywa mu buryo bwitondewe. Ibyo bituma Bibiliya yacu idasaza vuba nubwo yaba ikoreshwa cyane.

Ibindi bitabo

Nanone ducapa ibitabo bifasha abantu gusobanukirwa Bibiliya. Dore imibare ya bimwe mu byo twacapye mu mwaka wa 2013:

  • Igazeti yacu y’ibanze y’Umunara w’Umurinzi icapwa mu ndimi zisaga 210 kandi ni cyo kinyamakuru kigera ku bantu benshi kurusha ibindi ku isi. Buri gazeti y’amapaji 16 isohoka ari kopi zigera kuri 45.000.000.

  • Igazeti ya Nimukanguke! ni yo ikurikira igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu kugera ku bantu benshi, kuko icapwa mu ndimi 99. Buri nomero yayo isohoka ari kopi zigera kuri 44.000.000.

  • Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ni igitabo cy’amapaji 224 gifite igifubiko cyoroshye, cyagenewe gufasha abantu gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kuva mu mwaka wa 2005, hacapwe kopi z’icyo gitabo zisaga miriyoni 214 mu ndimi zisaga 240.

  • Agatabo k’amapaji 32 kavuga ibyo gutega Imana amatwi (Écoutez Dieu) kagenewe gufasha abantu batazi gusoma neza. Gasobanura inyigisho zoroheje zo muri Bibiliya kifashishije amashusho meza n’amagambo make ayaherekeje. Hamaze gucapwa kopi zako zisaga miriyoni 42 mu ndimi zisaga 400.

Usibye ibyo bitabo, Abahamya ba Yehova bacapa n’ibindi bitabo bitandukanye, udutabo n’inkuru z’Ubwami, bikaba bifasha abigishwa ba Bibiliya gushakisha ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya bibaza, guhangana n’ibibazo bahura na byo mu buzima n’uko bagira imiryango myiza. Mu mwaka wa 2012, amacapiro y’Abahamya ba Yehova yacapye kopi zisaga 1.300.000.000 z’amagazeti hamwe na kopi zigera kuri miriyoni 80 z’ibitabo na Bibiliya.

Mu mwaka wa 2012, amacapiro y’Abahamya ba Yehova yacapye kopi zisaga 1.300.000.000 z’amagazeti hamwe na kopi zigera kuri miriyoni 80 z’ibitabo na Bibiliya.

Abantu basura amacapiro yacu, batangazwa cyane n’umwete abakora muri ayo macapiro bakorana. Abo bagabo n’abagore bose bahakora, batanga igihe cyabo n’imbaraga zabo. Iyo baje kuri Beteli, iryo zina risobanurwa ngo “Inzu y’Imana,” abenshi muri bo nta buhanga baba bafite mu mirimo yo gucapa ibitabo. Icyakora, imyitozo bahabwa iyo bahageze hamwe n’imimerere bakoreramo bituma bagera kuri byinshi. Urugero, muri ayo macapiro dukunze kuhasanga urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 20 rukora ku mashini zicapa mu buryo bwihuse, zimwe zishobora gucapa amagazeti y’amapaji 16 agera ku 200.000, mu isaha imwe.

Amafaranga dukoresha ava he?

Ku isi hose, umurimo Abahamya ba Yehova bakora ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni ubu yitwa Umunara w’Umurinzi yo muri Kanama 1879, yagize iti “twiringiye ko igazeti y’‘Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni’ ishyigikiwe na YEHOVA, kandi igihe cyose azaba akiyishyigikiye ntizigera isabiriza cyangwa ngo yingingire abantu kuyishyigikira.” Na n’ubu ni uko tubibona.

Kuki tumara igihe kinini, tugakoresha amafaranga menshi kandi tugashyiraho n’imihati myinshi muri uwo murimo? Ni uko tuba twiringiye ko nusoma Bibiliya na kimwe mu bitabo bibarirwa muri za miriyoni byacapiwe mu macapiro yacu, cyangwa se ukabisomera kuri interineti, bizagufasha kurushaho kwegera Imana.