Soma ibirimo

9 WERURWE 2022
EKWATERI

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu Gikicuwa (Chimborazo) no mu Gikicuwa (Imbabura)

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu Gikicuwa (Chimborazo) no mu Gikicuwa (Imbabura)

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, umuvandimwe Alan Costa uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Ekwateri, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu Gikicuwa (Chimborazo) no mu Gikicuwa (Imbabura). Izo ni indimi ebyiri z’ingenzi ku zishamikiye ku Gikicuwa zivugwa muri Ekwateri. Hasohotse Bibiliya zo mu bwoko bwa elegitoronike n’izicapye. Ababwiriza bakurikiranye iyo Porogaramu irimo iraba, bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bwo mu rurimi rw’Igikicuwa (Imbabura) bikorera mu misozi ya Andes. Biherereye muri Otavalo ku bilometero 90 uvuye mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Quito

Abaturage benshi bavuga Igikicuwa batuye mu misozi ya Andes iri ku butumburuke buri hagati ya metero 2.700 na 3.700. Abo baturage barakundana cyane kandi bazwiho kugira ubuntu, kuba abanyamwete no kwakira abashyitsi. Abenshi muri bo bemera ko hariho Umuremyi kandi bubaha cyane Bibiliya.

Nyuma y’umwaka 1990 Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo mu Gikicuwa gikomatanyije, ni ukuvuga ururimi ruhuza indimi zose zishamikiye ku Gikicuwa zivugwa muri Ekwateri. Icyakora abantu bake bo mu ifasi ikoresha Igikicuwa, ni bo bishimiraga kumva ubutumwa bw’Ubwami. Ibyo byagaragaje ko abavandimwe bari bakeneye ibitabo bihinduye muri buri rurimi kugira ngo babashe gukora umurimo wo kubwiriza neza.

Ibiro byitaruye by’ubuhinduzi bwo mu rurimi rw’Igikicuwa (Chimborazo), biherereye muri Riobamba ku bilometero 208 mu Majyepfo ya Quito

Amakipe y’abahinduzi bo mu Gikicuwa yafashijwe n’ababwiriza bari mu duce dutandukanye tw’igihugu kugira ngo bagenzure niba ibyahinduwe byumvikana neza. Hari umuhinduzi wagize icyo avuga ku mbogamizi bahuye na zo bahindura mu Gikicuwa (Chimborazo), yaravuze ati: “Baradufashije duhindura ibintu buri wese yakumva.” Umuhinduzi wo mu Gikicuwa (Imbabura) na we yaravuze ati: “Yehova yakomeje kutuyobora, kandi rwose byanyeretse ko yifuza ko buri muntu wese amenya Ijambo rye kandi akarisobanukirwa.”

Izo Bibiliya zizafasha cyane abavandimwe na bashiki bacu bavuga Igikicuwa gukorera Yehova Imana, we “Mukiza w’abantu b’ingeri zose.”—1 Timoteyo 4:10.