Soma ibirimo

19 UKWAKIRA 2016
ERITEREYA

Amahanga yamenyeshejwe ikibazo cy’Abahamya ba Yehova batotezwa na Eritereya

Amahanga yamenyeshejwe ikibazo cy’Abahamya ba Yehova batotezwa na Eritereya

Eritereya ni cyo gihugu gitoteza Abahamya ba Yehova kurusha ibindi byose ku isi. Kuva Eritereya yabona ubwigenge mu wa 1993, Abahamya bagiye bafungwa, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’ivangura. Batotezwa bazira ko bativanga muri politiki no kuba badafata intwaro ngo bagirire nabi abandi.

Ubu Abahamya ba Yehova mirongo itanu na bane bafungiwe muri icyo gihugu. Mu myaka 22 ishize, abo Bahamya bose, uretse umwe gusa, bagiye bafungwa batamenyeshejwe ibyo baregwa cyangwa ngo baburane. Batatu muri bo, bafunzwe guhera mu wa 1994, bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

Ni ikibazo gihangayikishije

Kuva Abahamya batangira gutotezwa, imiryango ishinzwe guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’imiryango ishamikiye kuri leta, yamaganye ibikorwa bikorerwa Abahamya bo muri Eritereya. Icyakora vuba aha, komisiyo yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Eritereya, yagaragarije amahanga ko ihangayikishijwe cyane n’ibyo Abahamya bakorerwa. Muri raporo ya mbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gaharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yasohotse muri Kamena 2015, iyo komisiyo yavuzemo ivangura n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa Abahamya ba Yehova.

Ku itariki ya 21 Kamena 2016, iyo komisiyo yagejeje raporo ya kabiri ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gaharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu isobanura mu buryo burambuye icyo kibazo. Nanone iyo komisiyo yasabye Eritereya “kubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo kujya mu idini bashaka” kandi inasaba icyo gihugu “kutongera gufata no gufunga abantu kibaziza imyizerere yabo, urugero nk’Abahamya ba Yehova, . . . no guhita irekura abantu bose bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntigire andi mananiza ishyiraho.”

Nanone iyo komisiyo yashoje ivuga ko kuba Eritereya “itoteza abantu ibaziza idini ryabo n’ubwoko bwabo” binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi ko ari “icyaha gikorerwa inyokomuntu.” Umuryango mpuzamahanga ubona ko ibyo bitotezo ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Biteganyijwe ko ku itariki ya 27 Ukwakira 2016, iyo komisiyo izageza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho icyo kibazo kigeze.

Ese Eritereya izarekeraho kurenganya Abahamya ba Yehova?

Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bahangayikiye bagenzi babo bo muri Eritereya. Barasaba guverinoma y’icyo gihugu kurekeraho gutoteza abo Bakristo b’inzirakarengane, ahubwo ikabaha umudendezo kandi ikubahiriza uburenganzira bwabo.