Soma ibirimo

Umuhamya wo mu Butaliyani ari kwigisha umuntu Bibiliya

26 WERURWE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bakomeje umurimo wo kubwiriza muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo

Abahamya ba Yehova bakomeje umurimo wo kubwiriza muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo

Icyorezo cya Koronavirusi, nanone kiswe (COVID-19) cyatumye ubuzima bw’Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni buhinduka. Bakora uko bashoboye kose ngo bakurikize amabwiriza bahabwa n’abayobozi b’aho batuye, ari na ko bakomeza gukora ibikorwa byabo byo kuyoboka Imana. Abahamya bo mu bihugu byibasiwe n’icyo cyorezo, bakomeje gukora umurimo wo kubwiriza mu buryo butandukanye.

Umuhamya wo mu gace ka Pisa, mu Butaliyani, yaravuze ati: “Umurimo wo kubwiriza uragenda neza cyane! Muri iki gihe, abantu benshi bari mu rugo, ge n’umugore wange dukora urutonde rw’abantu dufitiye nomero, maze tukabahamagara dukoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Ubu dufite abantu benshi twigisha Bibiliya, abo dusubira gusura, abantu bashya tuganira ku nshuro ya mbere, ku buryo dushobora kumara amasaha menshi twigisha abantu Bibiliya.”

Muri Koreya y’Epfo ho, iki cyorezo cyatumye Abahamya benshi barushaho gukoresha neza urubuga rwa jw.org ndetse na porogaramu ya JW Library. Urugero, hari Umuhamya wabonye ubutumwa muri terefone atari yiteze, bwari buturutse ku muntu biganaga Bibiliya mu myaka itatu ishize ariko akaza kubihagarika. Uwo muntu yamubwiye ko iki cyorezo cyatumye yongera gutekereza ku bimenyetso by’iminsi y’imperuka. Uwo Muhamya yahise amwoherereza aho yabona ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo akoresheje porogaramu ya JW Library. Nanone yavuze ko kubona ukuntu abantu benshi bashishikarira kumenya Imana muri iyi minsi y’imperuka, bishimishije.

Amakuru aturuka ku biro by’Abahamya byo hirya no hino ku isi, agaragaza ko Abahamya ba Yehova baha agaciro umurimo wo kubwiriza. Kubona ukuntu bakoresha ‘ubwenge’ batangaza ubutumwa bwiza, birashimishije.—Mika 6:9.

 

Umugenzuzi usura amatorero wo muri Poruto Riko ayoboye iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza

Bashiki bacu b’abapayiniya bo mu Budage barimo barandika amabaruwa ari na ko bavugana kuri videwo

Umuhamya wo muri Koreya y’Epfo arimo arigisha umuntu Bibiliya

Umugabo n’umugore bo mu Bufaransa barimo barabwiriza bakoresheje terefoni

Umuhamya n’umwana we bo muri Hawayi barimo barandikira abantu amabaruwa