Soma ibirimo

AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe

Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe

Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo kugeza muri Mata 2024

AHO BAFUNGIWE

UMUBARE WABO

IMPAMVU

Crimée

12

  • Ibikorwa by’idini

Eritereya

36

  • Ibikorwa by’idini

  • Nta mpamvu izwi

U Burusiya

117

  • Ibikorwa by’idini

Singapuru

11

  • Kuyoborwa n’umutimanama

Ibindi bihugu

Birenga 21

  • Ibikorwa by’idini

Igiteranyo

Barenga 197

 

Dukurikije ibivugwa mu Ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, umuntu afite “uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini ashaka.” a Icyakora, mu bihugu bimwe na bimwe, Abahamya ba Yehova bavukijwe ubwo burenganzira bw’ibanze, bibaviramo gufungwa barengana no gufatwa nabi. Abenshi muri abo bafungwa, bazira gukora ibikorwa bijyanye n’ukwizera kwabo. Abandi bo bafungwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

a Reba nanone itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ingingo ya 18, hamwe n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ingingo ya 9.