19 MUTARAMA 2018
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Imirimo yo gufasha abagwiririwe n’ibiza irarimbanyije
NEW YORK—Ibikorwa by’ubutabazi byo gufasha abagezweho n’ibiza byo muri Nzeri 2017 byibasiye ibice byo muri Karayibe no hafi yayo, birakomeje. Tugiye kubagezaho amakuru twagejejweho n’ibiro byacu byo muri Barubade, Kiba, Repubulika ya Dominikani, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya makuru agaragaza ibirimo bikorwa mu rwego rwo gufasha abavandimwe bacu.
Ibice bigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Barubade: Angwila, Antigwa na Barbuda, Dominique na Saint-Martin (igice cy’u Buholandi).
Hashyizweho komite z’ubutabazi eshatu, imwe muri zo ikaba yarashyizweho n’ibiro byo mu Bufaransa; izo komite zirakorana kandi zigahuza Abahamya bo muri ibyo bice kugira ngo bafashe bagenzi babo bagwiririwe n’ibiza. Inyubako zizasanwa mu bice bigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Barubade, zizatwara miriyoni 2.400.000 by’amadorari ya Amerika. Hazasanwa Amazu y’Ubwami 8 n’ay’Abahamya batuyemo 122. Amazu agera kuri 19 yo bizaba ngombwa ko yubakwa bundi bushya.
Muri Kiba
Ibiro byacu byo muri icyo gihugu, bivuga ko ababwiriza bahuye n’ikiza cyiswe Irma barimo guhabwa imfashanyo bakeneye. Ibyo bikubiyemo gusurwa n’intumwa z’ibiro byacu byo muri icyo gihugu, kugira ngo babatera inkunga.
Muri Repubulika ya Dominikani
Hashyizweho komite z’ubutabazi eshatu kugira ngo zihuze ibikorwa byo gufasha ababwiriza 57 bagwiririwe n’ibiza. Abahamya bo muri icyo gihugu batanze imfashanyo z’ibiribwa, amazi, imyambaro n’ibindi bintu bya ngombwa. Ahagana mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira, amazu yose yari yarangiritse yari amaze gutunganywa no gusanwa.
Ibice bigenzurwa n’ibiro byacu byo mu Bufaransa
Ibiro byacu byo mu Bufaransa byashyizeho Komite Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ku kirwa cya Saint-Martin, ishyiraho n’ahantu ho gukusanyiriza imfashanyo ku kirwa cya Gwadelupe, mu rwego rwo kunoza imirimo yo gusana ibyangiritse, bikaba biteganyijwe ko bizatwara agera hafi kuri 1.400.000 z’amadorari ya Amerika. Mu mirimo iteganyijwe gukorwa ku kirwa cya Gwadelupe, harimo gusana Inzu z’Ubwami 12, izindi 2 zo ku kirwa cya Saint-Martin, wongeyeho n’amazu 24 Abahamya bari batuyemo. Iyo mirimo yose izakorwa n’avaboronteri 22 baturutse mu Bufaransa, Gwadelupe no muri Maritinike.
Ibice bigenzurwa n’ibiro byacu byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Ibirwa bya Vierges by’u Bwongereza na Amerika, Folorida, Jeworujiya, Poruto Riko, Turks na Caïques
Muri ibyo bice, ababwiriza basaga 13.000 ni bo bibasiwe n’ibiza. Ubu Komite Zishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi enye zashyizweho, zikomeje gufasha abavandimwe na bashiki bacu gusoza imirimo y’ibanze, harimo kwita kuri 95 ku ijana by’amazu y’abavandimwe yangiritse, gutanga imfashanyo zirimo amazi n’ibyokurya. Iyo mirimo y’ibanze iranakomeje muri Poruto Riko no mu birwa bya Vierges by’u Bwongereza na Amerika.
Abavoronteri b’abubatsi 690, ni ukuvuga 450 bo ku birwa na 240 bo muri Folorida na Jeworujiya, ni bo bazakora imirimo yo gusana Amazu y’Ubwami n’ayo Abahamya bari batuyemo yangiritse. Biteganyijwe ko ibyo bikorwa by’ubutabazi bizatwara asaga miriyoni 30 z’amadorari ya Amerika. Dore imirimo izakorwa:
Ibirwa bya Vierges by’u Bwongereza na Amerika: Amazu y’Ubwami 5 n’ingo 190
Folorida: Amazu y’Ubwami 40 n’ingo 1.174
Poruto Riko: Amazu y’Ubwami 106, Amazu y’amakoraniro 2 n’ingo 1.216
Turks na Caïques: Amazu y’Ubwami 2 n’ingo 56
Dusenga dusaba ko Yehova yafasha abo bose bazifatanya muri ibyo bikorwa by’ubutabazi. Twiringiye ko ibyo bikorwa by’ubutabazi n’ihumure ryo muri Bibiliya, bizafasha abavandimwe bacu gutora agatege, maze tugakomeza gukorera Imana yacu Yehova twunze ubumwe.—Nehemiya 2:18.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000
Muri Barubade: John Medford, +1-246-438-0655
Muri Repubulika ya Dominikani: Josué Féliz, +1-809-595-4007
Mu Bufaransa: Guy Canonici, +33-2-32-25-55-55