Soma ibirimo

Inyubako nshya z’ibiro by’ishami bya Kameruni zigizwe n’inzu imwe y’ibiro ndetse n’amazu ane y’amacumbi

13 GASHYANTARE 2020
KAMERUNI

Abakozi ba Beteli bo muri Kameruni bimukiye mu mazu mashya

Abakozi ba Beteli bo muri Kameruni bimukiye mu mazu mashya

Ku itariki ya 20 Mutarama 2020, abagize umuryango wa Beteli yo muri Kameruni, bimukiye mu mazu mashya ari ahitwa Logbessou, mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’umugi wa Douala. Ubu abavandimwe na bashiki bacu 59 ni bo baba kuri Beteli, na ho abandi 71 bakora bataha.

Abavandimwe na bashiki bacu bapakurura ibikoresho byo mu nyubako nshya

Ibiro by’ishami bya Kameruni byahoze byubatse ahitwa Bonaberi, mu burengerazuba bw’umugi wa Douala. Amazu ibiro by’ishami byakoreragamo ni ayo abavandimwe bacu bavuguruye mu mwaka wa 1993, nyuma y’imyaka 23 umurimo ukorwa n’Abahamya wongeye kwemerwa muri icyo gihugu. Kuva mu mwaka wa 1993, mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Kameruni, umubare w’ababwiriza wariyongereye, uva ku 19.268 ugera ku 52.000. Nanone umubare w’indimi ibitabo byahindurwagamo wariyongereye ugera kuri 29. Ibyo byatumye hakenerwa amazu ahagije yo gukoreramo. a

Abakora mu rwego rushinzwe icungamutungo bari mu biro bishya

Gusura ayo mazu y’ibiro by’ishami bizatangira mu mpera z’umwaka wa 2020. Abashyitsi bazajya basobanurirwa imikorere y’ibiro by’ishami n’amateka y’umurimo wo kubwiriza mu gihugu cya Kameruni, muri Guinée équatoriale no muri Gabon.

Icyapa cyanditse mu Cyongereza n’Igifaransa giha ikaze abagize umuryango wa Beteli mu macumbi mashya

Umuvandimwe Stephen Attoh wo muri Komite y’ibiro by’ishami bya Kameruni yasobanuye uko yiyumvaga agira ati: “Igihe twimukiraga muri izi nyubako nshya z’ibiro by’ishami, twumvaga tumeze nk’abarota. Twiyemeje kuzaha Yehova ibyiza kurusha ibindi. Turashimira Yehova ku bw’ibyiza byinshi yadukoreye.”—Zaburi 145:7.

a Ibiro by’ishami bya Kameruni bigenzura umurimo wo kubwiriza ukorwa muri icyo gihugu, muri Guinée équatoriale no muri Gabon, bivuze ko bigenzura umurimo ukorerwa mu matorero 667.