Soma ibirimo

17 NYAKANGA 2013
KANADA

Imvura nyinshi yateje imyuzure ikaze mu ntara ya Alberta

Imvura nyinshi yateje imyuzure ikaze mu ntara ya Alberta

Imvura nyinshi yatangiye kugwa ku ya 19 Kamena 2013, yateje imyuzure ikaze mu ntara ya Alberta muri Kanada. Iyo myuzure yahitanye abantu nibura bane, abarenga 100.000 bavanwa mu byabo. Mu mizo ya mbere, Abahamya ba Yehova 298 barahungishijwe bavanwa muri ako karere, kandi ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ryagombaga kubera muri sitade nini ya Saddledome, iri mu gace ka Calgary mu ntara ya Alberta, ryarasubitswe. Mu mugi wa High River, umwuzure wangije amazu 58 y’Abahamya ba Yehova n’Inzu y’Ubwami irangirika cyane. Komite Ishinzwe Ubutabazi igizwe n’abasaza b’Abahamya bo muri ako gace yatanze ubufasha, kandi ibiro by’ishami byo muri Kanada byohereje intumwa mu karere kagwiririwe n’amakuba, kugira ngo ihumurize abavandimwe.

Ushinzwe itangazamakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu Rwego Rushinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Kanada: Mark Ruge, tel. +1 905 873 4100