Soma ibirimo

3 GICURASI 2017
KAZAKISITANI

Kazakisitani yirengagije uburenganzira bw’idini ifunga Teymur Akhmedov

Kazakisitani yirengagije uburenganzira bw’idini ifunga Teymur Akhmedov

Ku itariki ya 2 Gicurasi 2017, Urukiko rwa Astana rwakatiye Teymur Akhmedov igifungo cy’imyaka itanu, rumuziza kubwira abandi ibyo yizera. Umuvandimwe Teymur Akhmedov ni we Muhamya wa Yehova wa mbere ufunzwe azira ukwizera kwe kuva igihugu cya Kazakisitani kibonye ubwigenge mu mwaka wa 1991.

Akhmedov yari amaze amezi arenga atatu afunzwe by’agateganyo, nubwo abantu bo hirya no hino ku isi basabaga ko yarekurwa agafungishwa ijisho. Afite imyaka 61 kandi afite abana batatu.

Yahanwe azira imyizerere y’idini rye

Akhmedov yatangiye gutotezwa muri Mutarama 2017, igihe polisi y’igihugu yamutaga muri yombi imushinja gusuzugura ingingo ya 174(2) y’amategeko ahana ibyaha. Iyo polisi yamushinjaga ko ashishikariza abantu “urwango rushingiye ku idini” kubera ko yigishaga ibyo yizera buri muntu ku giti ke.

Umucamanza witwa Talgat Syrlybayev yavuze ko ibiganiro bya Akhmedov byarimo “bishishikariza amacakubiri ashingiye ku idini” kandi ko “birimo amagambo yo guheza abandi kuko barutanwa bashingiye ku madini babarizwamo.” Nanone uwo mucamanza yategetse ko Akhmedov yabuzwa kwifatanya mu bikorwa by’idini mu myaka itatu iri imbere.

Philip Brumley, uhagarariye Abahamya ba Yehova yaravuze ati: “Abayobozi barimo barakoresha nabi amategeko rwose. Mu mwaka wa 2016, hari abagabo batumiye Teymur ngo aze baganire ku bihereranye n’imyizerere y’amadini. Hari n’abamusanze iwe. Gusa Teymur ntiyari azi ko ibyo bavugaga byose byafatwaga mu majwi kandi ko byari kuzakoreshwa kugira ngo ashinjwe ibinyoma. Ibyo bigaragaza ukuntu abayobozi biyemeje gushyira ikirego ku mirimo y’idini rirangwa n’amahoro. Ibyo ni ukurenga ku mategeko y’ubutabera.”

Ubu abagize umuryango wa Akhmedov bahangayikishijwe n’imibereho ye. Arwaye ikibyimba (bakeka ko cyavamo kanseri) kandi abayobozi banze ko yafungishwa ijisho mu rugo cyangwa ngo ahabwe ubuvuzi akeneye. Abamuhagarariye mu mategeko bagejeje ikirego cyabo ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurenganura Abafungwa mu Buryo Bunyuranyije n’Amategeko, ku Ntumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibibazo birebana n’uburenganzira bw’amadini no ku Ntumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibijyanye n’uburenganzira bwo guteranira hamwe n’abandi mu mahoro.

Ese Kazakisitani izongera kubahiriza uburenganzira bw’idini?

Abahamya ba Yehova bo muri Kazakisitani ntiborohewe. Kuba umuvandimwe Akhmedov yarafunzwe, bigaragaza ko idini ry’Abahamya rikomeje kwibasirwa. Abahagaragiye Abahamya bakomeje kujuririra abayobozi ba Kazakisitani, babashishikariza kubahiriza amahame mpuzamahanga yo gutanga uburenganzira mu by’idini.