Soma ibirimo

Imfungwa zo muri gereza ya Barranquilla zirimo ziga Bibiliya.

26 MATA 2019
KOLOMBIYA

Abahamya ba Yehova bo muri Kolombiya bahawe igihembo

Abahamya ba Yehova bo muri Kolombiya bahawe igihembo

Igihembo cyahawe Abahamya ba Yehova kubera ko bigishije Bibiliya abantu bari bafungiwe muri gereza ya Valledupar.

Abahamya bo muri Kolombiya bamaze imyaka irenga 20 bigisha Bibiliya imfungwa kandi bakabikora ku buntu. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2018, ikigo cya Paulo Freire gishinzwe ibyo kwigisha, cyahaye Abahamya ba Yehova igihembo kubera ko bigishije Bibiliya imfungwa zo muri gereza iri mu mugi wa Valledupar. Abantu 50 bafungiye muri iyo gereza bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.

Mu gihugu cya Kolombiya hose, Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya imfungwa zigera kuri 782 ziri muri gereza 65. Kuva mu mwaka wa 1996, abantu 60 bigiye Bibiliya muri gereza, maze barabatizwa.

Néver Antonio Cavadía yize Bibiliya igihe yari muri gereza, none ubu ni umusaza w’itorero. Aha ari kumwe n’umugore we witwa Lety Cavadía.

Néver Antonio Cavadía yigiye Bibiliya muri gereza, abatizwa mu mwaka wa 1998. Mu mwaka wa 2007, yarafunguwe ava muri gereza ya Valledupar. Yasobanuye akamaro ko kwiga Bibiliya agira ati: “Kwiga Bibiliya byarandinze kandi bituma ngira ubwenge mu gihe nari mfunzwe. Nanone byatumye mpindura imyifatire yange kandi ngira ibyiringiro.”

Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bagerageza kwigisha Bibiliya imfungwa; Yehova yifuza ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Timoteyo 2:4.