Soma ibirimo

Amazu yangiritse cyane yo ku muhanda wa Petrinja wo muri Korowasiya

8 MUTARAMA 2021
KOROWASIYA

Umutingito ukaze wibasiye Korowasiya

Umutingito ukaze wibasiye Korowasiya

Aho wabereye

Hafi y’umugi wa Petrinja, uherereye ku birometero 50 mu magepfo y’umugi wa Zagreb, muri Korowasiya

Ikiza

  • Ku itariki ya 29 Ukuboza 2020, Korowasiya yibasiwe n’umutingito ukaze uri ku gipimo cya 6.4. Mu mitingito yibasiye Korowasiya, uyu ni wo mutingito ukaze

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta mubwiriza n’umwe wakomeretse mu babwiriza 91 baba muri ako gace

  • Ababwiriza 29 bavanywe mu byabo

Ibyangiritse

  • Amazu 9 yarangiritse cyane

  • Amazu 16 yarangiritse bidakabije

  • Inzu y’Ubwami yo mu gace ka Sisak yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Ibiro by’ishami byo muri Korowasiya byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi. Iyo komite ikomeje gukorana n’abagenzuzi babiri b’uturere hamwe n’abazasa b’amatorero bo muri ako gace, kugira ngo bahumurize abagezweho n’icyo kiza kandi bakabafasha. Nanone bashakira amacumbi abavanywe mu byabo kandi ibyo byose bakabikora ari na ko bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza guha abavandimwe bacu imbaraga bakeneye muri ibi bihe by’akaga.—1 Petero 5:10.