Soma ibirimo

13 MUTARAMA 2015
KOROWASIYA

Abahamya ba Yehova mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo ryabereye muri Korowasiya

Abahamya ba Yehova mu imurika mpuzamahanga ry’ibitabo ryabereye muri Korowasiya

ZAGREB, Korowasiya—Abahamya ba Yehova bitabiriye ku ncuro ya mbere imurika mpuzamahanga ry’ibitabo n’ibikoresho by’imfashanyigisho ryabaye ku itariki ya 11-16 Ugushyingo 2014. Iryo murika riba buri mwaka, ryitabirwa n’abantu baje kumurika babarirwa mu magana, harimo abacapa ibitabo n’abigisha, kandi ni rimwe mu mamurika akomeye abera muri Korowasiya. Imurika ry’uyu mwaka ni ryo ryitabiriwe kurusha ayandi yose, kuko ryajemo abantu bagera hafi ku 130.000.

Perezida wa Repubulika ya Korowasiya, Dr. Ivo Josipović, asura aho Abahamya bamurikiraga agafata n’ibitabo.

Mu basuye aho Abahamya bamurikiraga, harimo na Dr. Ivo Josipović, perezida wa Repubulika ya Korowasiya. Perezida Josipović yashuhuje Abahamya bamurikaga kandi atoranya bimwe mu bitabo byabo bivuga ibihereranye na siyansi na Bibiliya. Ibyo bitabo ni Cinq questions à se poser sur l’origine de la vie, Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema? na La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?

Mu gice cyagenewe abana, harimo videwo z’abana zo kuri jw.org n’ibitabo bigenewe urubyiruko n’ababyeyi.

Mu bintu Abahamya bamurikaga, icyakunzwe cyane ni igice cyagenewe abana, kuko abahasuye bose berekwaga videwo zigenewe abana zo ku rubuga rwemewe rw’Abahamya ba Yehova (jw.org), zigisha abana ibintu byo muri Bibiliya. Abahasuye, akenshi bafataga imibumbe yombi y’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, kuko kirimo inama zifasha ababyeyi n’urubyiruko.

Josip Liović, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Korowasiya, yagize ati “twashimishijwe n’ukuntu twakiriwe neza muri iri murika. Twageze ku bintu byinshi birenze ibyo twatekerezaga, kuko abaje aho twamurikiraga batwaye ibitabo bisaga 7.500. Dutegerezanyije amatsiko imurika ryo mu mwaka utaha, kugira ngo twongere guha abantu ibitabo byacu.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Korowasiya: Josip Liović, tel. +385 91 5336 511