20 KAMENA 2019
MEGIZIKE
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Monterrey, muri Megizike
Itariki: 7-9 Kamena 2019
Aho ryabereye: Sitade iri mu mugi wa Monterrey muri Megizike
Indimi: Icyongereza, Ururimi rw’amarenga rwo muri Megizike n’Icyesipanyoli
Abakurikiranye ikoraniro bari ahandi: Ahantu 38 mu bihugu 6 (Kosita Rika, Gwatemala, Hondurasi, Megizike, Nikaragwa na Panama)
Abateranye: 39.099
Ababatijwe: 393
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 4.682
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Arijantine, Burezili, Esipanye, Kolombiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paragwe, Peru, u Bufaransa, u Buholandi, u Butaliyani n’u Buyapani
Inkuru z’ibyabaye: Roberto Valero, wungirije meya w’umugi wa Guadalupe, yasuye ahabereye ikoraniro ku wa Gatandatu. Icyo gihe yaravuze ati: “Guverinoma yacu iharanira kubungabunga umutekano w’abantu n’amahoro yabo. Kandi mwe Abahamya ba Yehova, mubigiramo uruhare kuko muri abaturage beza. Abatuye umugi bose na bo barabizi.”
Abavandimwe na bashiki bacu bakira abashyitsi ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Monterrey
Abashyitsi bageze aho ikoraniro ribera; bitegeye umusozi wa Silla, ugaragara hakurya ya sitade
Umuvandimwe Mark Sanderson, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku wa Gatanu
Umuntu ubatizwa ku wa Gatandatu
Abateranye bateze amatwi inyigisho zo mu ikoraniro
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye ku munsi wa nyuma w’ikoraniro
Umuryango wo mu mugi wa Apodaca muri Megizike, ufite icyapa cyanditseho ngo: “Turabakunda”
Umushyitsi na mushiki wacu wo muri Megizike babwiriza mu mugi wa Monterrey
Abashyitsi bishimiye imbyino yo mu majyaruguru ya Megizike
Bashiki bacu babyina imbyino gakondo yo muri Megizike