Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Corneliu Cepan atanga disikuru y’Urwibutso mu Kinyarumaniya; umuvandimwe Angelos Karamplias asemurira imfungwa ivuga Ikigiriki

20 MATA 2021
RUMANIYA

Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021: Imfungwa zo muri gereza yo muri Rumaniya zakurikiye disikuru y’Urwibutso

Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021: Imfungwa zo muri gereza yo muri Rumaniya zakurikiye disikuru y’Urwibutso

Hashize imyaka 17 Abahamya bigisha Bibiliya buri cyumweru, abantu bafungiye muri gereza yo muri Rumaniya yitwa Jilava Bucharest. Igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, gusura imfungwa ntibyari bigishoboka. Ariko ibyumweru bibiri mbere y’uko Urwibutso ruba ku itariki ya 27 Werurwe 2021, abayobozi ba gereza bemeye ko amateraniro yongera kubera muri gereza hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Abavandimwe babajije abayobozi ba gereza niba bakwemera ko disikuru y’Urwibutso yatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Abo bayobozi barabyemeye. Iyo disikuru yakurikiranywe n’imfungwa 21 hamwe n’abayobozi 4 ba gereza.

Umuvandimwe Corneliu Cepan yatanze disikuru y’Urwibutso mu Kinyarumaniya. Umuvandimwe Angelos Karamplias yasemuye mu Kigiriki kuko hari imfungwa ivuga Ikigiriki yari ikurikiye iyo disikuru. Bane mu bakozi ba gereza harimo n’umuyobozi wayo na bo bakurikiye iyo disikuru.

Umuvandimwe Cepan yaravuze ati: “Nishimiye kuba naremerewe gutanga iyo disikuru. Imfungwa zateze amatwi kandi zimenya ukuntu Yesu yigomwe kugira ngo azicungure.”

Umuvandimwe Karamplias yaravuze ati: “Twishimiye ko Yehova yadufashije maze tukageza ubutumwa bwiza ku mfungwa kandi zikabasha kwifatanya mu Rwibutso. Twizeye ko izindi mfungwa zizitabira gahunda yacu yo kwiga Bibiliya hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo maze zikibonera ihumure rituruka mu Byanditswe.”

Twishimira ko abayobozi ba gereza ko bahaye imfungwa uruhushya zigakurikira disikuru y’Urwibutso.—1 Timoteyo 2:3, 4.