Soma ibirimo

2 UKUBOZA 2019
TOGO

Imyuzure yibasiye Togo

Imyuzure yibasiye Togo

Imvura nyinshi yamaze igihe kinini igwa muri uyu mwaka wa 2019, yateje imyuzure mu nkengero z’umugi wa Lomé, muri Togo. Ibyo byagize ingaruka ku Bahamya bagera kuri magana abiri na mirongo itanu na barindwi bo matorero arindwi yo muri ako gace. Ubu imirimo y’ubutabazi irarimbanyije.

Mu duce tumwe na tumwe, wasangaga amazi agera ku madirishya, ku buryo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 51 bavuye mu mazu yabo. Abahamya bo hafi aho bakiriye mu ngo zabo bagenzi babo bavanywe mu byabo.

Imyuzure yanduje amasoko y’amazi yo muri ako gace. Ibiro by’ishami bya Bénin, ari na byo bigenzura umurimo muri Togo, byashyizeho uburyo bwo guha imfashanyo abo bavandimwe, binyuze ku bagenzuzi basura amatorero n’abasaza. Izo mfashanyo zirimo imiti isukura amazi, iyica udukoko n’ikoreshwa mu isuku.

Dusenga Yehova tumusaba ko yaha imigisha abavandimwe bacu bo muri Togo, mu gihe bakomeje kugaragariza bagenzi babo urukundo rurangwa no kwigomwa—Yohana 13:34, 35.