Soma ibirimo

Umuvandimwe Joseph F. Rutherford ari Parthenon, aganira n’abavandimwe bari bahagarariye umurimo, igihe yasuraga u Bugiriki mu mwaka wa 1920. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ibiro by’ishami byagiye bikorera ahantu hatandukanye, hakubiyemo ibiro bya mbere byari muri Atene (hejuru), ibyari muri Maroussi (hagati) n’ibiro by’ishami by’ubu biri i Drapetsona

29 NZERI 2022
U BUGIRIKI

Ibiro by’ishami byo mu Bugiriki bimaze imyaka 100

Ibiro by’ishami byo mu Bugiriki bimaze imyaka 100

Ku itariki ya 6 Ukwakira 2022, hari hashize imyaka 100 ibiro by’ishami byo mu Bugiriki bitangiye gukora.

Ibaruwa yo ku itariki ya 6 Ukwakira 1922, y’umuvandimwe Rutherford ishyiraho ibiro by’ishami mu Bugiriki

Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu Bugiriki watangiye mu mwaka wa 1905. Ubutumwa bwo muri Bibiliya bwabwirijwe muri icyo gihugu maze mu mwaka wa 1922, Umuvandimwe Joseph F. Rutherford ashinga ibiro by’ishami bya mbere mu mugi wa Atene. Umuvandimwe Athanassios Karanassios ni we wari uhagarariye ibyo biro by’ishami. Kuri ibyo biro by’ishami batangiye gucapa ibitabo mu mwaka wa 1936. Hashize imyaka ibiri, leta yashyizeho itegeko ribuzanya guhindura idini. Ibyo byatumye mu mwaka wa 1939 umuvandimwe Karanassios afungwa. Nanone icapiro ryarafunzwe kandi amazu yacu arafungwa mu gihe cy’amezi make. Hashize igihe, igihe u Bugiriki bwinjiraga Ntambara ya II y’Isi Yose, hasohotse itegeko ribuzanya ibitabo byacu kandi amazu ya Beteli arafungwa.

Mu mwaka wa 1945 igihe intambara yari irangiye, abavandimwe bari bahagarariye umurimo muri icyo gihugu bateganyije uko umurimo wari gukorwa igihe bari kongera kwemererwa kuwukora. Hashize imyaka ibiri, umuvandimwe Nathan H. Knorr yasuye u Bugiriki maze asaba ko hubakwa amazu mashya y’ibiro by’ishami ku muhanda wa Tenedou muri Atene. Yehova yahaye umugisha uwo mushinga. Mu mwaka wa 1951, muri icyo gihugu hari ababwiriza 3.368, ni ukuvuga ko biyongereyeho abangana na 26 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu mwaka wa 1954, abavandimwe batashye Beteli yari ku muhanda wa Kartali muri Atene. Umurimo wakomeje gutera imbere nubwo twarwanywaga. Mu mwaka wa 1967, abasirikare bafashe u Bugiriki hanyuma abategetsi bongera guhagarika umurimo wo kubwiriza n’amateraniro.

Umuvandimwe Michalis Kaminaris n’umugore we Eleftheria, bakoraga kuri Beteli igihe leta yabuzanyaga umurimo wacu. Umuvandimwe Kaminaris yaravuze ati: “Icyo gihe icapiro ryari rifunze. Ubwo rero inzu njye na Eleftheria twabagamo muri Atene twayikoreragamo n’icapiro. Eleftheria yandukuye Umunara w’Umurinzi akoresheje imashini yandika. Yashyiraga impapuro icumi icyarimwe mu mashini yandika, maze agakanda kuri buto zayo akoreshe imbaraga kugira ngo inyuguti zibashe kwiyandika. Nafataga izo mpapuro, ngatondeka amapaji narangiza nkazifatanya. Ibyo twabikoraga kuva ku mugoroba kugeza mu gicuku. Hari umupolisi wabaga mu nzu yari munsi y’iyacu. Twibazaga impamvu atigeze aducyeka.”

Umubare w’ababwiriza wakomezaga kwiyongera nubwo bari barahagaritse umurimo wacu. Igihe twongeraga kubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 1974, twari dukeneye kwagura ibiro by’ishami. Mu myaka yakurikiyeho, ababwiriza bakomeje kwiyongera mu Bugiriki ni yo mpamvu bongeye kwagura ibiro by’ishami. Ibiro by’ishami bishya biri mu gace ka Piraeus mu mujyi wa Drapetsona, byeguriwe Yehova ku itariki ya 18 Ugushyingo2018. Kugeza ubu mu Bugiriki hari ababwiriza 27.752.

Kuba mu Bugiriki ababwiriza barakomeje kwiyongera mu myaka 100 ishize nubwo umurimo wacu wahagaritswe, hakaba intambara n’ibitotezo, bigaragaza ko nta cyabuza Yehova ‘kwihutisha ibintu mu gihe cyabyo.’—Yesaya 60:22.