Soma ibirimo

31 GICURASI 2018
U BURUSIYA

Undi Muhamya wa Yehova wo mu Burusiya arimo araburanishwa ashinjwa ibikorwa by’ubutagondwa

Undi Muhamya wa Yehova wo mu Burusiya arimo araburanishwa ashinjwa ibikorwa by’ubutagondwa

Umuhamya wa Yehova ufite imyaka 70 witwa Arkadya Akopyan akaba yarahoze ari umudozi, amaze umwaka aburanishwa n’urukiko ku byaha by’ubutagondwa. Nahamwa n’icyaha, azacibwa amande ahanitse cyangwa afungwe igihe kigera ku myaka ine.

Umushinjacyaha ashinja Akopyan kubiba urwango rushingiye ku idini, ashingiye ku kiganiro yatanze ari mu Nzu y’Ubwami, amaze imyaka myinshi ateraniramo. Mu rubanza, umushinjacyaha yashingiye ku buhamya bw’ibinyoma bwatanzwe n’abantu batandatu batari n’Abahamya ba Yehova. Abo bantu bavuga ko Akopyan yavuze amagambo adakwiriye igihe yatangaga ikiganiro mu materaniro, kandi akabaha ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa ngo babihe n’abandi.

Akopyan n’abandi bantu bamuzi, bahakana ibyo abo bantu batanze ubuhamya bavuze. Umwavoka wa Akopyan yatanze ibihamya bigaragaza ko abo bantu batandatu batigeze bagera no hafi y’Inzu y’Ubwami igihe Akopyan yatangaga icyo kiganiro. Ikindi nanone, ni uko Abahamya ba Yehova batajya baha ibitabo abandi bantu batari Abahamya ngo babibatangire. Umugore wa Akopyan witwa Sonya, utari umuhamya wa Yehova, yabwiye urukiko ko bamaranye imyaka 40 babanye neza kandi ko Akopyan nta mwene wabo n’umwe yahatiye kuba Umuhamya wa Yehova.

Umucamanza witwa Oleg Golovashko yategetse ko hakorwa iperereza ku magambo Akopyan yavuze mu gihe yatangaga icyo kiganiro, kugira ngo barebe niba koko ‘yarabibaga urwango rushingiye ku idini.’ Mu rubanza ruheruka rwa Akopyan rwabaye ku itariki ya 15 Gicurasi 2018, umucamanza yategetse ko iryo perereza rigomba kuba ryarangiye muri Nzeri 2018, kandi ko hagati aho urubanza ruzaba rukomeza. Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 5 Kamena. Nubwo atarafungwa, ntiyemerewe kugira aho ajya kuva yatangira kuburanishwa muri Gicurasi 2017 mu Rukiko rw’Akarere rwa Prokhladny.

Gregory Allen, umujyanama mukuru wungirije mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati: “Ibyabaye kuri Akopyan bigaragaza ko u Burusiya bukoresha itegeko rihana ubutagondwa rikandamiza Abahamya ba Yehova. Akopyan ni umuturage w’inyangamugayo, ukurikiza amategeko kandi ushaka gusenga Imana ye mu mahoro. Kuba leta itoteza Abahamya bituma buri Muhamya wese yumva adatuje kandi bikamunga ubumwe bw’abaturage.”

Akopyan ni Umuhamya wa kabiri u Burusiya bujyanye mu nkiko bumushinja ubutagondwa kandi arengana. Undi Muhamya ni Dennis Christensen utuye mu mugi wa Oryol watangiye kuburanishwa muri Gashyantare 2018. Amaze umwaka afunzwe ataracirwa urubanza kandi nahamwa n’icyaha ashobora gufungwa imyaka icumi. * Hari abandi Bahamya barindwi bo mu tundi duce dutandukanye two mu Burusiya bafunzwe bataraciriwe urubanza, kandi nta n’icyo baregwa.

^ par. 7 Abo bagabo baregwa ibyaha biri mu gitabo cy’amategeko ahana ariko bivugwa mu ngingo zitandukanye zo muri icyo gitabo. Icyaha Akopyan aregwa cyo kubiba urwango rushingiye ku idini gihanwa n’ingingo ya 282(1), n’aho icyaha Dennis Christensen aregwa cyo gutegura ibikorwa by’idini rishinjwa ubutagondwa, cyo gihanwa n’ingingo ya 282.2(1) zo mu gitabo cy’amategeko ahana. Abantu baregwa ibyaha nk’ibyo baba bashobora gufungwa imyaka myinshi.