Soma ibirimo

16 MUTARAMA 2020
U BWONGEREZA

Abagize umuryango wa Beteli wo mu Bwongereza bimukiye mu nyubako nshyashya ziri i Chelmsford

Abagize umuryango wa Beteli wo mu Bwongereza bimukiye mu nyubako nshyashya ziri i Chelmsford

Ku itariki ya 1 Mutarama 2020, abagize umuryango wa Beteli wo mu Bwongereza, batangiye kwimukira mu nyubako nshyashya ziri hafi ya Chelmsford. Biteganyijwe ko guhera muri Werurwe 2020, abagize umuryango wa Beteli bose, bazaba baba kandi bakorera ku biro bishyashya.

Kuva mu mwaka wa 1959, Beteli yo mu Bwongereza yakoreraga mu gace ka Mill Hill kari muri Londres. Uko umurimo wagendaga utera imbere muri icyo gihugu, Beteli yagiye ikenera inyubako nyinshi zo gukoreramo, bituma igura inyubako nyinshi ziri ahantu hatandukanye mu mugi wa Londres. Ibyo byatumaga hakorwa imirimo myinshi yo kuyitaho, kandi abagize umuryango wa Beteli bagakora ingendo ndende. Hashize igihe kinini kuri iyo Beteli, hacapirwa ibitabo bingana na 10 ku ijana by’ibyoherezwa ku isi hose. Muri Werurwe 2018, hashize imyaka 92 iryo capiro rikora, ryarahagaze kandi imashini ziragurishwa. a

Abavandimwe na bashiki bacu bagize uruhare mu bwubatsi bw’ayo mazu bakira abakozi ba Beteli ku itariki ya 1 Mutarama 2020

Imirimo yo kubaka Beteli nshyashya yo mu Bwongereza, yamaze imyaka itanu. Izo nyubako zizakorerwamo imirimo yose yo kuri Beteli, kandi bizatuma irushaho gukorwa neza n’impano zitangwa zikoreshwe neza. Izo nyubako zigizwe n’amazu abiri akorerwamo imirimo itandukanye, ibiro n’amazu atandatu yacumbikira abantu 400. Hari n’indi nyubako izajya iberamo ibintu bitandukanye, urugero nko kwakira inama, icyumba cyo kuriramo ndetse n’ibindi bintu.

Ubu ibiro by’ishami by’u Bwongereza bigenzura umurimo ukorerwa mu bice bitandukanye birimo ibirwa bya Malouines, Guernesey, Irilande, Ibirwa bya Man, Jersey na Malte. Ibiro by’ishami bishya bizibanda ku mirimo yo gutunganya amajwi n’amashusho ndetse n’inyandiko za eregitoroniki. Nanone ibyo biro by’ishami bizakomeza kwita ku babwiriza 150.000 babarizwa mu matorero arenga 1.800.

Gusura ibiro by’ishami bishya biteganyijwe ko bizatangira ku itariki ya 6 Mata 2020. Abazajya basura Beteli bazajya berekwa amateka ya Bibiliya mu Bwongereza no muri Irilande, banasobanurirwe uruhare rwa Beteli mu bikorwa by’umuryango wa Yehova.

Umuvandimwe Stephen Hardy, wo muri Komite y’Ibiro by’ishami byo mu Bwongereza, yakurikiraniye hafi iby’uwo mushinga kuva ugitangira. Yagaragaje ibyishimo afite agira ati: “Yehova yatumye abavandimwe na bashiki bacu bo mu Bwongereza ndetse n’abo mu bindi bihugu, baza kwifatanya muri uyu mushinga. Ntitwabona uko dusobanura ibyishimo dufite, uretse guha Yehova ikuzo.”—Abefeso 3:20.

a Ubu ibitabo byacapirwaga kuri Beteli yo mu Bwongereza, bisigaye bicapirwa ku biro by’ishami byo mu Burayi bwo Hagati biri i Selters mu Budage.

 

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza ubusitani bw’iyi Beteli nshya

Mushiki wacu urimo ategura ibitabo byo guha abashyitsi

Abavandimwe na bashiki bacu bakora bataha bahabwa amabwiriza muri kimwe mu byumba by’inama

Abavandimwe na bashiki bacu barimo bafatira amafunguro muri kimwe mu byumba byo mu nzu ikorerwamo imirimo itandukanye

Icyapa kigaragaza ikerekezo cy’umuhanda, giherereye ku marembo ya Beteli