Soma ibirimo

17 NZERI 2019
U BWONGEREZA

Umushinga w’ikitegererezo!

Umushinga w’ikitegererezo!

Imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya byo mu Bwongereza, biherereye hafi y’icyanya cya Chelmsford, biteganyijwe ko izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2019. Abahanga bemeza ko uyu mushinga, ari ikitegererezo mu bwubatsi butangiza ibidukikije.

Igihe abavandimwe bahaguraga mu mwaka wa 2015, hari mu iyarara ry’ibimodoka byashaje n’indi myanda. Abavoronteri bataburuye imyanda myinshi, urugero nk’amapine menshi, harimo ay’ibimodoka byakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’isi yose, bayibyazamo ibindi bintu. Babaye nk’abayungurura ubutaka kugira ngo bavanemo n’utuntu dutoduto tw’ibisigazwa by’iyo myanda, aho bishoboka bakayikoramo ibindi, ubutaka bwiza bakongera kubukoresha. Birashishikaje kumenya ko abavoronteri basaga 11.000 bamaze amasaha agera kuri miriyoni enye basukura ahantu hangana na hegitare 34.

Ibumoso: Abavoronteri batojwe, bakora isuku mu kibanza muri 2015; Iburyo: Ifoto ya vuba aha igaragaza bumwe mu busitani buhari

Ahamaze gutunganywa, hatewe ubusitani, hashyirwa ibiyaga n’ibindi ibiti. Aho hantu habereye ijisho rwose! Nanone hakozwe aho inyamanswa ziba, hategurwa uburyo bwo kurinda amazi kwandura, uburyo bwo kurinda ibiti n’ibimera, bongera umubare w’ibiti by’aho bya kimeza, kandi barahatunganya ku buryo hazaba ari ahantu umuntu yakwishimira kuba.

Umuvandimwe Paul Rogers, wo muri Komite Ishinzwe Imirimo y’Ubwubatsi bukorerwa aho, yaravuze ati: “Aha hantu twahaguze hamaze imyaka myinshi hafashwe nabi. Icyakora hatangiye guhinduka, igihe abavoronteri bacu batangiraga kuhasukura babyitondeye. Imyanda twakuye hano, twagiye tuyirunda, iza kuvamo udusozi n’imirambi myiza cyane, iteyeho ibiti bishya, ibyatsi, ndetse n’ibindi bimera, ku buryo ubona hameze nezaneza nk’utundi duce tuhakikije. Imirimo yo gusoza uyu mushinga itwibutsa amagambo yo muri Ezekiyeli 36:35, 36, agira ati: ‘Abantu bazavuga bati: “kiriya gihugu mureba cyari cyarahindutse amatongo none cyabaye nk’ubusitani bwa Edeni” . . . Amahanga . . . azamenya ko jyewe Yehova nubatse ibyari byarashenywe, ngatera igihugu cyari cyarahindutse amatongo.’”

 

Bashiki bacu babiri barimo basukura ikiyaga cyahakozwe. Ibyondo bikurwamo n’amamashini, mu gihe ibyatsi bibi byo bivanwamo n’intoki. Hatewemo amoko arenga 8.000 y’ibimera bisukura amazi kandi bigatuma arushaho gusa neza

Kimwe mu biyaga gifata amazi ava ku nyubako z’Abahamya no mu muhanda. Ahagana ibumoso hari aho abagenzi baparika imodoka bitegeye ubusitani

Abantu batatu bari mu ikipe yita ku busitani barimo batera igiti. Hamaze guterwa ibiti n’ibindi bimera bigera ku 15.000

Hafi y’inyubako y’ibiro hatewe ibiti bitandatu by’imyerayo, bivugwa ko bishobora kuba bimaze imyaka 100

Bashiki bacu barimo bifotoza mu gihe bari mu kazi ko gutunganya ubusitani. Mu gice kigizwe n’ishyamba hatewe amoko arenga 18.000 y’indabyo. Mirongo inani ku ijana by’ibimera byatewe muri ako gace, ni ubwoko bw’ibisanzwe bihaba

Imbere y’inzu y’amacumbi ya F hari amoko atandukanye y’indabyo, ibiti n’ibindi bemera binogeye ijisho