Soma ibirimo

28 NYAKANGA 2014
UKRAINE

Kudakurikiza amategeko byimakaza umuco wo kudahana n’urugomo muri Ukraine

Kudakurikiza amategeko byimakaza umuco wo kudahana n’urugomo muri Ukraine

Iyo abagizi ba nabi badahanwe, rubanda bumva ko gukora ibibi nta cyo bitwaye. Ayo magambo ahuje n’ibibera muri Ukraine, aho Abahamya ba Yehova bakomeje gukorerwa ibikorwa by’urugomo bishingiye ku rwango. Nubwo Abahamya ba Yehova bishimira ko leta ya Ukraine iha abantu umudendezo mu by’idini, bahangayikishijwe n’ukuntu bakomeje gukorerwa ibikorwa by’urugomo bishingiye ku rwango kandi abategetsi ntibahane ababikoze.

Ibitero bikomeje kwiyongera

Kuva mu mwaka wa 2008, Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bagabweho ibitero 64, igihe babaga bari muri gahunda zo mu rwego rw’idini cyangwa bazirangije. Ibitero cumi na bitandatu muri byo, babigabweho n’abapadiri b’Aborutodogisi.

Nanone kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu wa 2013 habaye ibikorwa 190 byo kwangiza Amazu y’Ubwami kandi ababikoze bagerageje gutwika ayo mazu incuro 13 zose. Mu mwaka wa 2012 n’uwa 2013, ibikorwa byo kwangiza Amazu y’Ubwami byikubye kabiri ugereranyije n’ibyabaye mu myaka ine yabanjirije iyo.

Ibyo bitero bigenda birushaho kugira ubukana. Mu mwaka wa 2012, Amazu y’Ubwami abiri ari mu karere ka Donetsk yaratwitswe arakongoka. Mu mwaka wa 2013 habaye ibikorwa by’urugomo incuro ebyiri kandi hari ababikomerekeyemo cyane ku buryo bamaze igihe kirekire mu bitaro.

Abahamya bishinganishije ku bategetsi, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko abategetsi batahise bakora iperereza cyangwa ngo abo bagizi ba nabi bahabwe igihano kibakwiriye.

Abategetsi nta cyo bakoze

Ku itariki ya 5 Kamena 2014, Inzu y’Ubwami iri i Horlivka, mu karere ka Donetsk, yarangijwe kandi iratwikwa

Ibikorwa byo kwangiza. Iyo hagize ikiba Abahamya bakitabaza abapolisi, abapolisi nta cyo babikoraho cyangwa se bagatinda kugira ibyo babikoraho. Iyo Abahamya batanze ikirego, abategetsi banga kugikurikirana cyangwa se bagatinda kugira icyo bagikoraho. Ndetse n’iyo ikirego cyakiriwe, hari ubwo abashinjacyaha banga gushinja abakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, cyangwa se inkiko zigatanga igihano kidafashije. Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu wa 2012, abo bagizi ba nabi mu bikorwa bakoze byo kwangiza bigera 111, ariko abategetsi ntibigeze babahamya ibyaha.

Gukubita abantu. Akenshi abapolisi ntibakora neza iperereza cyangwa ngo bakore uko bashoboye ngo bafate abagizi ba nabi. Niyo bagize icyo bakora ni gake bahana abo bagizi ba nabi. Iyo inkiko zibahannye, usanga ibihano zibaha bitanganya uburemere n’ibyaha baba bakoze kuko ibyo byaha bititwa ko bishingiye ku rwango.

Umuco wo kudahana utuma abagizi ba nabi barushaho gukora ibikorwa by’urugomo

Oleksandr Tretiak yarakubiswe

Oleksandr Tretiak

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2013, Umuhamya wa Yehova witwa Oleksandr Tretiak w’imyaka 41 yahuye n’abantu baramukubita ubwo yari atashye avuye muri gahunda ze zifitanye isano n’iby’idini. Abagabo batatu bamaze iminota 20 bamukubita bikabije. Yavuze ko abamukubise ari Ruslan Ivanov; Anatoliy Dovhan wahoze ari umupolisi ufite ipeti rya liyetona koloneli; hamwe na Evheniy Ihlinskiy, umukwe wa Dovhan, akaba ari n’umupolisi wo mu muhanda. Tretiak yabashije kubacika ahita ajyanwa mu bitaro afite ibikomere byinshi, yakomeretse mu mutwe, bamuvunnye n’izuru.

Nubwo byagenze bityo, ushinzwe iperereza yavuze ko ibyo Tretiak yakorewe ari ibikorwa bidakabije by’urugomo, byakozwe n’abantu batatu batazwi. Tretiak amaze ibyumweru bibiri mu bitaro bamusezereye shishi itabona batinya ko aramutse atinze mu bitaro byahatira abategetsi gufata umwanzuro unyuranye n’uwa mbere, bakavuga ko yakorewe urugomo rukabije. Kubera ko yari yarakomeretse cyane, yahise asubira mu bitaro bukeye bwaho. Iminsi yose yamaze mu bitaro ni 23.

Vuba aha nibwo hatanzwe ikirego kuri Ruslan Ivanov, umwe mu bakubise wa Muhamya, ariko bikorwa yaramaze guhunga. Tretiak afite ubwoba ko abo bagizi ba nabi bazongera kumugirira nabi. Yagize ati “nzi neza ko abankubise babitewe n’urwango bafitiye Abahamya ba Yehova kandi ko bashakaga kunyica.”

Ese abategetsi bazagira icyo bakora?

Ubusanzwe muri Ukraine hari Abahamya ba Yehova basaga 150.000 kandi bari bamaze imyaka myinshi bafite umudendezo mu by’idini, kandi abategetsi bagiye babafasha mu bibazo bagiraga. Abahamya ba Yehova biringiye ko abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Ukraine bazakora iperereza ku rugomo bakorerwa, kandi bagahana abo bagizi ba nabi kugira ngo umuco wo kudahana ucike muri icyo gihugu.