Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Umubwiriza 3:11—“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo”

Umubwiriza 3:11—“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo”

 “Ikintu cyose yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo. Ndetse yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka, ku buryo batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.”—Umubwiriza 3:11, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo.”—Umubwiriza 3:11, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Mubwiriza 3:11 usobanura

 “Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo.” Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “cyiza,” rishobora gusobanura ibirenze kuba ikintu kigaragara neza. Nanone rishobora guhindurwa ngo “giteguwe neza” cyangwa “gikwiriye” (Umubwiriza 3:11). Ibintu byiza Imana yakoze, si ibyo yaremye gusa ahubwo hakubiyemo n’ibintu byose yakoze kugira ngo isohoze umugambi wayo.—Daniyeli 2:21; 2 Petero 3:8; Ibyahishuwe 4:11.

 “Yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka.” Imana yaremye abantu ishaka ko babaho iteka ryose (Zaburi 37:29). Kandi yanabaremanye icyifuzo cyo kubaho iteka. Icyakora umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, banze kumvira Imana kandi ibyo byatumye bo n’ababakomokaho bagerwaho n’urupfu (Intangiriro 3:17-19; Abaroma 5:12). Ariko Imana yasezeranyije ko ‘izahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose,’ hakubiyemo n’icyifuzo cy’abantu cyo kubaho iteka ryose (Zaburi 145:16). Bibiliya isobanura icyo Imana yakoze kugira ngo abantu bongere kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Abaroma 6:23.

 ‘Ntibazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.’ Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane ku buryo Bibiliya ivuga ko ‘butarondoreka’ (Abaroma 11:33). Icyakora Imana yifuza guhishurira umugambi wayo abayishimisha.—Amosi 3:7.

Imimerere umurongo wo mu Mubwiriza 3:11 wanditswemo

 Igitabo cy’Umubwiriza cyanditswe n’umwami wa Isirayeli ya kera witwaga Salomo, akaba azwiho ko Imana yamuhaye ubwenge bwinshi. Icyo gitabo gikubiyemo inama z’ingirakamaro zigaragaza ibintu bigomba guhabwa agaciro mu buzima n’ibintu bidafite umumaro (Umubwiriza 1:2, 3; 2:1, 17; 7:1; 12:1, 13). Mu gice cya 3, Salomo yasobanuye bimwe muri ibyo bintu bikunze kubaho mu buzima bwa buri munsi. Ibyinshi muri ibyo bikorwa yarabivuze (Umubwiriza 3:1-8, 10). Imana yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo ibintu bakora n’igihe babikorera (Gutegeka 30:19, 20; Yosuwa 24:15). Salomo yasobanuye ko abantu bagira icyo bageraho mu mirimo iruhije bakora, ari uko gusa bakoze ibintu nk’uko Imana ishaka kandi bakabikora mu gihe Imana ‘yagennye.’ Ibyo Salomo yavuze ko ari “impano y’Imana.”—Umubwiriza 3:1, 12, 13.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Umubwiriza mu ncamake.