Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yesaya 41:10—“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe”

Yesaya 41:10—“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe”

 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.”—Yesaya 41:10, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”—Yesaya 41:10, Bibiliya yera

Icyo umurongo wo muri Yesaya 41:10 usobanura

 Yehova a Imana yizeza abamusenga mu budahemuka, ko azabashyigikira mu bibazo byose bahura na byo.

 “Ndi kumwe nawe.” Yehova aha abamusenga impamvu yo kudatinya, kuko batari bonyine. Abona ibibazo byose bahanganye na byo kandi yumva amasengesho yabo, mbese ni nk’aho aba ari kumwe na bo muri ibyo bibazo byose.—Zaburi 34:15; 1 Petero 3:12.

 “Ndi Imana yawe.” Yehova ahumuriza abamusenga abibutsa ko akiri Imana yabo kandi ko yemera ko bamusenga. Bashobora kwiringira badashidikanya ko nta kintu na kimwe cyabuza Imana kubafasha.—Zaburi 118:6; Abaroma 8:32; Abaheburayo 13:6.

 “Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.” Yehova yasubiyemo igitekerezo kimwe mu buryo butatu butandukanye, kugira ngo ashimangire ko azafasha abagaragu be nta kabuza. Akoresha imvugo y’ikigereranyo kugira ngo yumvikanishe uko atabara abagaragu be, iyo bakeneye ko abafasha. Iyo umuntu aguye, Imana irambura ukuboko kw’iburyo ikamuramira.—Yesaya 41:13.

 Uburyo bw’ibanze Imana ikoresha ikomeza abayisenga kandi ikabafasha, ni Ijambo ryayo Bibiliya (Yosuwa 1:8; Abaheburayo 4:12). Urugero, Ijambo ry’Imana ririmo inama z’ubwenge zafasha abahanganye n’ibigeragezo, ubukene, indwara cyangwa abapfushije (Imigani 2:6, 7). Nanone Imana ishobora gukoresha umwuka wera, igaha abayisenga imbaraga bakeneye kugira ngo bihangane, bagatekereza neza kandi ntibaheranwe n’ibibazo.—Yesaya 40:29; Luka 11:13.

Imimerere umurongo wo muri Yesaya 41:10 wanditswemo

 Ayo magambo yahumurije Abayahudi b’indahemuka baje kujyanwa mu bunyage i Babuloni. Yehova yari yarahanuye ko ku iherezo ry’ubwo bunyage hari umwami wari kuza akigarurira ibihugu bikikije Babuloni na yo akayugariza (Yesaya 41:2-4; 44:1-4). Babuloni n’ibihugu byari biyikikije byari guhinda umushyitsi byumvise ayo makuru, ariko Abayahudi bo ntibari guhangayika kuko Yehova yari kubarinda. Yabahumurije inshuro eshatu zose ababwira ko batagombaga ‘gutinya.’—Yesaya 41:5, 6, 10, 13, 14.

 Nubwo amagambo yo muri Yesaya 41:10 yabwiwe mbere na mbere Abayahudi b’indahemuka bari barajyanywe mu bunyange, Yehova yayandikishije muri Bibiliya kugira ngo azage ahumuriza abamusenga bose (Yesaya 40:8; Abaroma 15:4). Afasha abagaragu be bo muri iki gihe nk’uko yafashaga aba kera.

Soma muri Yesaya igice cya 41 n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.