Soma ibirimo

Ese hari icyo Bibiliya yari yaravuze ku myitwarire n’ibikorwa biranga abantu bo muri iki gihe?

Ese hari icyo Bibiliya yari yaravuze ku myitwarire n’ibikorwa biranga abantu bo muri iki gihe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Bibiliya yahanuye ko mu minsi y’imperuka abantu bari guhinduka bakarushaho kuba babi. Ibyo bisobanura ko abantu bari guhinduka bakareka gukurikiza amahame agenga iby’umuco n’indangagaciro bituma babana neza n’abandi (2 Timoteyo 3:1-5). a Ariko nanone Bibiliya ntivuga ko abantu bose bari gukurikiza iyo myitwarire idakwiriye. Ahubwo inavuga ko Imana yari gufasha abantu kureka ibibi, maze bakiga kubaho bakora ibyo ishaka.—Yesaya 2:2, 3.

Muri iyi ngingo turareba:

 Ni iki Bibiliya yahanuye ku myitwarire n’ibikorwa by’abantu bo muri iki gihe?

 Bibiliya isobanura ko imyitwarire n’ibikorwa bibi biriho muri rusange biterwa n’ubwikunde. Abantu bazaba “batamenya kwifata,” “bikunda,” kandi “bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”—2 Timoteyo 3:2-4.

 Nk’uko bivugwa muri ubwo buhanuzi, abantu bo muri iki gihe ntibazirikana abandi, bita ku nyungu zabo gusa, ntibashishikazwa n’icyatuma abandi bamererwa neza n’ibindi. Ibyo byose ni byo biranga abantu muri rusange ku buryo ingeso ya reka mbanze yogeye hose. Abantu benshi muri iki gihe bareba inyungu zabo “ku buryo badakunda ibyiza,” ibyo bituma badashobora kwita ku mico myiza abandi bafite. Kubera ko ari “indashima,” ntibanyurwa n’ibyo bafite kandi nta nubwo bashimira abandi ibyo babakorera.—2 Timoteyo 3:2, 3.

 Ubwikunde ni bwo butuma abantu bagaragaza ingeso Bibiliya yari yaravuze ko ziranga abantu bo muri iki gihe, ari zo:

  •   Umururumba. Abantu basigaye “bakunda amafaranga” mu buryo budasanzwe. Akenshi abantu basuzuma ibyo bagezeho bagendeye ku mitungo cyangwa amafaranga binjiza.—2 Timoteyo 3:2.

  •   Ubwibone. Abantu benshi ‘barirarira, bishyira hejuru,’ kandi ‘baribona’ (2 Timoteyo 3:2, 4). Bakunda gutera urwenya birarira bakabeshya mu birebana n’ibyo bashoboye, imico yabo n’imitungo bafite.

  •   Gusebanya. ‘Gutuka Imana’ no ‘gusebanya’ birogeye muri iki gihe (2 Timoteyo 3:2, 3). Aya magambo ngo gutuka Imana no gusebanya yerekeza ku bantu batuka abandi cyangwa bavuga ibinyoma ku Mana kandi bakabeshyera abandi.

  •   Kutamenya kwifata. Abantu benshi ni “abahemu,” ‘ntibumvikana n’abandi,’ ‘baragambana,’ kandi ni “ibyigenge” (2 Timoteyo 3:2-4). Abantu bagaragaza izo ngeso banga kumvikana n’abandi, ntibasohoze amasezerano bagiranye cyangwa bakanga gukora ibyo biyemeje.

  •   Urugomo. Abenshi muri iki gihe “bafite ubugome,” barakazwa n’ubusa ibyo bigatuma habaho urugomo.—2 Timoteyo 3:3.

  •   Ubwicamategeko. Yesu yahanuye ko muri iki gihe “kwica amategeko bizagwira” (Matayo 24:12). Nanone yavuze ko hirya no hino ku isi, hari kubaho “akaduruvayo,” cyangwa ‘imyigaragambyo.’—Luka 21:9.

  •   Kudakunda abagize umuryango. Kubera ko abantu “batumvira ababyeyi” abandi bakaba ‘badakunda ababo [umuryango]’ bituma mu miryango habamo urugomo, ihohoterwa no gufatwa nabi.—2 Timoteyo 3:2, 3.

  •   Uburyarya mu madini. Abantu benshi muri iki gihe “bafite ishusho yo kwiyegurira Imana” (2 Timoteyo 3:5). Aho kugira ngo abantu bakore ibyo Imana ishaka, bakurikira abayobozi b’amadini bababwira ibyo amatwi yabo ashaka kumva.—2 Timoteyo 4:3, 4.

 Ni izihe ngaruka abantu bikunda bagira ku bandi?

 Kubera ko abantu benshi basigaye bikunda, abenshi barwaye indwara zo mu mutwe no kwiheba kurusha mbere hose (Umubwiriza 7:7). Urugero, abantu bakunda amafaranga bakandamiza bagenzi babo. Abantu ntibakunda abagize imiryango yabo ku buryo bishobora gutuma bamwe mu bagize umuryango biheba cyangwa bagashaka kwiyahura. Abahemu cyangwa abagambanyi basigira ibikomere uwo bahemukiye kandi bimara igihe.

 Kuki abantu muri rusange bahinduka babi?

 Bibiliya isobanura impamvu nyayo ituma abantu bahinduka:

  •   Urukundo nyakuri abantu bakunda Imana n’abagenzi babo rwaragabanutse (Matayo 24:12). Ni yo mpamvu kwikunda byiyongera.

  •   Umwanzi Satani yirukanywe mu ijuru kandi ajugunywa ku isi (Ibyahishuwe 12:9, 12). Kuva icyo gihe, yagiye atuma abantu barushaho kuba babi kandi bakarushaho kwikunda.—1 Yohana 5:19.

 Twakwitwara dute mu gihe abantu babaye babi?

 Ijambo ry’Imana rigira riti: “Abameze batyo ujye ubatera umugongo” (2 Timoteyo 3:5, Bibiliya Yera). Ibyo ntibishatse kuvuga ko tuzareka kubana n’abantu burundu cyangwa ngo twitarure abandi. Ahubwo, tuzirinda kugirana ubucuti n’abantu bikunda kandi batubaha Imana.—Yakobo 4:4.

 Ese abantu bose bazaba babi?

 Oya. Bibiliya yari yarahanuye ko hari ‘abantu bari gutakishwa n’ibizira byose bikorwa bikabanihisha’ (Ezekiyeli 9:4). Bari kwirinda ubwikunde maze bakabaho bakurikiza amahame y’Imana. Nta gushidikanya ko ibyo bakora n’ibyo bavuga bigomba kuba bitandukanye n’iby’abandi bakora muri rusange (Malaki 3:16, 18). Urugero, bagerageza kubana amahoro n’abantu bose kandi bakirinda urugomo n’intambara.—Mika 4:3.

 Ese byanze bikunze ibintu bizarushaho kuzamba isi yuzure urugomo?

 Oya. Ntabwo abantu bose bazaba babi ku buryo isi yuzuramo urugomo. Ahubwo Imana izakuraho abantu babi batayumvira (Zaburi 37:38). Imana izashyiraho ‘isi nshya’ ni ukuvuga umuryango mushya w’abantu bicisha bugufi, bazabaho iteka mu mahoro (2 Petero 3:13; Zaburi 37:11, 29). Ibi byiringiro si inzozi. No muri iki gihe twibonera ko Bibiliya ifasha abantu bagahinduka, bakabaho bakurikiza amahame y’Imana akiranuka.—Abefeso 4:23, 24.

a Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya n’ibibera ku isi muri iki gihe bigaragaza ko “iminsi y’imperuka” yari kurangwa n’“ibihe biruhije” cyangwa “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1; Bibiliya Yera). Niba wifuza kumenya byinshi, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ibihe bimenyetso byari kuranga “iminsi y’imperuka?