Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ababana batarashyingiranywe?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ababana batarashyingiranywe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ivuga ko Imana isaba abantu ‘kwirinda ubusambanyi’ (1 Abatesalonike 4:3). Muri Bibiliya ijambo “ubusambanyi” ryerekeza ku buhehesi, ubutinganyi n’imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe.

 Kuki Imana isaba ko umugabo n’umugore babana barashyingiranywe?

  •   Imana ni yo yatangije ishyingiranwa. Ibyo byabaye igihe yahuzaga umugabo n’umugore ba mbere (Intangiriro 2:22-24). Yifuzaga ko umugabo n’umugore bagirana isezerano ryo kubana.

  •   Imana ni yo izi icyatuma tumererwa neza. Yateganyaga ko umugabo n’umugore babana akaramata, kuko ari byo byari gutuma abagize umuryango bose bumva batekanye. Reka dufate urugero. Nk’uko uwakoze igikoresho ari we utanga amabwiriza y’uko ibice bikigize byateranywa kugira ngo gikore neza, ni na ko natwe iyo dukurikije amabwiriza Imana itanga, bidufasha kugira umuryango mwiza. Igihe cyose dukurikije amahame y’Imana, ni twe bigirira akamaro.—Yesaya 48:17, 18.

  •   Kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashyingiranywe bigira ingaruka zikomeye. Urugero, bishobora gutuma umuntu atwara inda atateganyije, kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no guhorana intimba ku mutima. a

  •   Imana yahaye umugabo n’umugore ubushobozi bwo kubyara binyuze ku mibonano mpuzabitsina. Imana ibona ko ubuzima ari ubwera, kandi ko ubushobozi bwo kubyara ari impano y’agaciro kenshi. Imana ishaka ko dukomeza kugaragaza ko iyo mpano ari iy’agaciro, twubaha gahunda yashyizeho y’ishyingiranwa.—Abaheburayo 13:4.

 Ese ni ngombwa ko umusore n’umukobwa babanza kubana mbere yo gushyingiranwa ngo barebe ko bakwiranye?

 Oya. Si ngombwa kuko atari byo bituma abantu bagira urugo rwiza. Ahubwo, kugira urugo rwiza biterwa n’uko buri wese aba akomeye ku isezerano yagiranye na mugenzi we, kandi bombi bagakemurira hamwe ibibazo bahura na byo. b Ishyingiranwa rituma umugabo n’umugore bakomera ku isezerano bagiranye.—Matayo 19:6.

 Abashakanye bakora iki ngo bagire urugo rwiza?

 Umugabo n’umugore ntibatunganye. Icyakora, iyo bakurikije inama dusanga muri Bibiliya bagira urugo rwiza. Dore zimwe muri izo nama:

  •   Jya uharanira inyungu z’uwo mwashakanye.—1 Abakorinto 7:3-5; Abafilipi 2:3, 4.

  •   Muge mukundana kandi mwubahane.—Abefeso 5:25, 33.

  •   Jya uvuga ibyo watekerejeho.—Imigani 12:18.

  •   Jya wihangana kandi wihutire kubabarira.—Abakolosayi 3:13, 14.

b Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Kubana akaramata.”