Soma ibirimo

Ese Imana yaremye Satani?

Ese Imana yaremye Satani?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igaragaza ko Imana itaremye Satani. Ahubwo, yaremye umumarayika waje guhinduka Satani. Bibiliya ivuga ibyerekeye Imana igira ati “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera” (Gutegeka kwa kabiri 32:3-5). Dukurikije ayo magambo, dushobora kwemeza ko Satani yahoze ari umwana w’Imana w’umumarayika utunganye kandi ukiranuka.

 Muri Yohana 8:44, Yesu yavuze ko Satani ‘atashikamye mu kuri,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko yahoze avugisha ukuri kandi ari inyangamugayo.

 Icyakora, kimwe n’ibindi biremwa bya Yehova bifite ubwenge, umumarayika waje guhinduka Satani yari afite uburenganzira bwo guhitamo icyiza cyangwa ikibi. Igihe yahitagamo kurwanya Imana kandi agashuka umugabo n’umugore ba mbere bakifatanya na we, yihinduye Satani, bisobanura “Urwanya.”​—Intangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9.