Soma ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | YOBU

“Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”

“Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”

Sa n’ureba umugabo wicaye hasi kandi ufite ibisebe n’ibibyimba umubiri wose. Murebe ari wenyine yubitse umutwe, ahese ibitugu kandi nta mbaraga afite zo kwikoma isazi zamutumagaho. Yicaye mu ivu kugira ngo agaragaze umubabaro we, ari na ko yishimisha urujyo. Mbere abantu baramwubahaga, ariko ubu basigaye bamureba nk’ik’imbwa ihaze. Inshuti ze, abaturanyi be na bene wabo baramutereranye. Abantu bose ndetse n’abana bato bamugize urw’amenyo. Yageze n’aho atekereza ko Yehova na we yamutaye, ariko yaribeshyaga.—Yobu 2:8; 19:18, 22.

Uwo mugabo ni Yobu. Imana yavuze ko “nta wuhwanye na we mu isi” (Yobu 1:8). Nyuma y’ibinyejana byinshi Yehova yongeye kuvuga ko Yobu yari umukiranutsi.—Ezekiyeli 14:14, 20.

Ese waba uhanganye n’ingorane cyangwa ibibazo by’ingutu? Niba ari ko bimeze, inkuru ya Yobu ishobora kuguhumuriza. Ishobora kugufasha kuba indahemuka, kandi uwo ni umuco twese abagaragu ba Yehova tugomba kugaragaza. Kuba indahemuka ni ukwiyegurira Yehova n’umutima wacu wose kandi tugakomeza kumukorera nubwo twaba duhanganye n’ibibazo. Reka turebe amasomo twavana kuri Yobu.

Ibintu Yobu atari azi

Birashoboka ko nyuma y’imyaka myinshi Yobu apfuye, ari bwo Mose yanditse inkuru ivuga iby’imibereho ya Yobu. Mose yahumekewe n’Imana yandika ibyabaye kuri Yobu n’ibyabereye mu ijuru.

Inkuru itangira Yobu amerewe neza kandi yishimye. Yari umukire, azwi n’abantu benshi kandi abantu bo mu gihugu cya Usi baramwubahaga. Icyo gihugu gishobora kuba cyari giherereye mu majyaruguru ya Arabiya. Yagiraga ubuntu kandi yahoraga yiteguye gufasha abatagira kirengera. Yobu n’umugore we bari bafite abana 10. Nanone Yobu yakundaga Imana cyane. Yageragezaga gushimisha Imana nk’uko Aburahamu, Isaka, Yakobo na Yozefu babigenje, abo bakaba bari bene wabo. Buri gihe Yobu yatambiraga ibitambo abana be nk’uko abo bakurambere babigenzaga.—Yobu 1:1-5; 31:16-22.

Ubu noneho reka tuvuge ibyabaye mu ijuru. Iyo dusomye ibintu byabereye mu ijuru tumenya ibintu Yobu atigeze amenya. Abamarayika b’indahemuka bateraniye imbere y’Imana kandi Satani na we yinjiranye na bo. Yehova yari azi ko Satani yangaga Yobu, iyo akaba ari yo mpamvu yavuze iby’ubudahemuka bwa Yobu. Satani yabwiye Yehova n’agasuzuguro kenshi ati: “Ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa? Ese ntiwamurinze we n’inzu ye n’ibyo atunze byose aho biri hose?” Satani yanga abantu bakomeza kubera Yehova indahemuka, kuko bakorera Yehova n’umutima wabo wose maze bakagaragaza ukuntu uwo mugambanyi ari umwanzi w’abantu bose. Satani yavuze ko Yobu akorera Imana abitewe n’ubwikunde. Nanone yavuze ko iyo Yobu aza gutakaza ibyo yari atunze byose yari kwihakana Yehova.—Yobu 1:6-11.

Yehova yahaye Yobu uburyo bwo kugaragaza ko Satani yibeshyaga, nubwo Yobu we atari abizi. Yehova yemereye Satani gutwara ibyo Yobu yari atunze byose, ariko amubuza gukora ku buzima bwe. Guhera ubwo Satani yatangiye kubabaza Yobu. Mu munsi umwe gusa Yobu yagezweho n’ibyago biteye ubwoba kandi byaje byikurikiranya. Yamenye ko amatungo ye, harimo inka ze, indogobe z’ingore, intama n’ingamiya, byose byapfuye. Ikibabaje kurushaho ni uko n’abashumba be bari bapfuye. Umushumba umwe wari wasigaye ni we waje abwira Yobu ko “umuriro w’Imana,” bikaba bishoboka ko ari umurabyo, wamanutse mu ijuru ukabitwika. Mu gihe Yobu yari atarabyakira indi nkuru y’incamugongo yamugezeho. Abana be uko ari icumi barimo basangira mu nzu y’umuvandimwe wabo w’imfura maze umuyaga uraza usenya inzu barimo bose barapfa.—Yobu 1:12-19.

Ntushobora kwiyumvisha ukuntu ibyabaye kuri Yobu byamushenguye umutima. Yashishimuye imyambaro ye, yogosha umusatsi, maze yikubita hasi yubamye. Yobu yaravuze ati: “Yehova ni we wabitanze kandi ni we ubijyanye.” Satani yatumye Yobu yumva ko ari Imana yari yamuteje ibyo byago. Ariko Yobu ntiyigeze avuma Imana nk’uko Satani yari yabivuze. Ahubwo Yobu yaravuze ati: “Izina rya Yehova rikomeze gusingizwa.”—Yobu 1:20-22.

Yobu ntiyari azi ko Satani yamureze ku Mana

“Azakuvuma”

Satani yagize umujinya ariko ntiyava ku izima. Nanone Satani yaje imbere ya Yehova igihe abamarayika bari bateranye. Icyo gihe na bwo Yehova yavuze ko Yobu yari yakomeje kuba indahemuka nubwo Satani yari yamuteje ibigeragezo. Icyo gihe Satani yaravuze ati: “Umubiri uhorerwa undi, kandi ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe. Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe.” Satani yibwiraga ko iyo Yobu arwara indwara ikomeye yari kwihakana Imana. Ariko Yehova yari afitiye ikizere Yobu. Ni yo mpamvu yemereye Satani kumuteza indwara ikomeye ariko ntiyamwerera kumwica.—Yobu 2:1-6.

Bidatinze, Satani yamuteje indwara ikomeye nk’uko twabivuze tugitangira. Ngaho tekereza ukuntu umugore we yumvaga ameze. Wibuke ko yari amaze gupfusha abana be icumi; none icyo gihe yabonaga n’umugabo we ababara kandi nta cyo yamumarira. Agahinda karamurenze maze abwira umugabo we ati: “Ese uracyakomeye ku budahemuka bwawe? Vuma Imana maze wipfire!” Yobu yumvaga ko ayo magambo umugore we amubwiye atari ayakuye ku mutima. Yumvise ko yayavuze abitewe n’akababaro yari afite. Icyakora Yobu ntiyigeze avuma Imana kandi nta nubwo mu byo yavuze byose yigeze ayicumuraho.—Yobu 2:7-10.

Ese wari uzi ko ibyabaye kuri Yobu nawe bikureba? Uzirikane ko Satani atareze Yobu gusa ahubwo yareze abantu bose muri rusange. Yaravuze ati: “Ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe.” Satani yumvaga ko nta muntu ushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka. Satani avuga ko udakunda Imana by’ukuri kandi ko ushobora kuyihakana kugira ngo urengere ubuzima bwawe. Ni nk’aho Satani avuga ko urangwa n’ubwikunde nka we. Ese wifuza kugaragaza ko ari umubeshyi? Buri wese abishatse yabigeraho (Imigani 27:11). Reka noneho turebe ikindi kigeragezo Yobu yahuye na cyo.

Aho kumuhumuriza baramuhuhuye

Hari abagabo batatu bari bazi Yobu bumvise ko yahuye n’ibyago maze bajya kumusura kugira ngo bamuhumurize. Bibiliya ivuga ko bari inshuti ze cyangwa bakaba bari baziranye bisanzwe. Bamukubise amaso baramuyoberwa! Yarababaraga cyane kandi indwara yaramuhindanyije, ku buryo yari atandukanye na Yobu bari basanzwe bazi. Abo bagabo batatu ari bo Elifazi, Biludadi na Zofari bigize nk’aho bifatanyije na Yobu mu kababaro maze batera hejuru bararira kandi batumurira umukungugu ku mitwe yabo. Hanyuma bicaye iruhande rwa Yobu bumiwe. Bamaranye iminsi irindwi n’amajoro arindwi, ntawugira icyo amubwira. Ntitwavuga ko kuba nta cyo bavugaga byagaragazaga ko bari bifatanyije na we mu kababaro kubera ko nta kibazo na kimwe bigeze bamubaza. Babonye gusa ko yari ababaye cyane kuko byigaragazaga.—Yobu 2:11-13; 30:30.

Amaherezo Yobu yaratoboye aravuga. Yavuganye agahinda kenshi maze avuma umunsi yavutseho. Nanone yavuze icyamubabazaga cyane. Yavuze ko Imana ari yo yamuteje ibyo byago byose (Yobu 3:1, 2, 23). Nubwo Yobu yari afite ukwizera, yari akeneye uwamuhumuriza. Ariko igihe abo bagabo yitaga inshuti ze batangiraga kuvuga, yabonye ko byari kurutwa n’uko bakomeza kwicecekera.—Yobu 13:5.

Elifazi ushobora kuba yari mukuru muri bo ndetse akaba yararutaga Yobu, ni we watangiye kuvuga. Hanyuma abandi na bo bakurikiyeho kandi urebye bose bavuze nk’ibyo Elifazi yavuze. Bimwe mu byo abo bagabo bavuze bisa n’aho nta cyo byari bitwaye, kuko basubiragamo ibintu abantu benshi bavugaga ku byerekeye Imana kandi byasaga n’aho uri ukuri. Urugero, bavugaga ko ikomeye cyane, ko ihana abantu babi kandi ko igororera abakora ibyiza. Ariko amagambo yabo yagaragaje ko batari bitaye kuri Yobu na mba. Ni nk’aho Elifazi yavuze ati: “Niba Imana ari nziza kandi ikaba ihana ababi, none ubu ikaba irimo ihana Yobu, ubwo ntibigaragaza ko Yobu na we ari mubi?”—Yobu 4:1, 7, 8; 5:3-6.

Ntibitangaje kuba Yobu ataremeye ibyo Elifazi yavuze. Ni yo mpamvu yahise amwamagana (Yobu 6:25). Ariko abo bahumuriza ba Yobu bose bavuze ko yaziraga ibyaha yakoze akabihisha, bityo akaba yarakanirwaga urumukwiye. Elifazi yashinje Yobu ko yari umuntu mubi, w’umwibone kandi utaratinyaga Imana (Yobu 15:4, 7-9, 20-24; 22:6-11). Zofari we yabwiye Yobu ko yagombaga kureka ibikorwa bibi no kwishimira gukora ibyaha (Yobu 11:2, 3, 14; 20:5, 12, 13). Ariko ibyo Biludadi yamubwiye byo byarimo ubugome bukabije. Yavuze ko icyatumye abana be bapfa ari uko bacumuye ku Mana.—Yobu 8:4, 13.

Aho kugira ngo inshuti eshatu za Yobu zimuhumurize zaramuhuhuye

Ubudahemuka bwa Yobu bugeragezwa

Abo bagabo bavuze ikindi kintu kibi kurushaho. Bashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu kandi bavuga ko kubera Yehova indahemuka nta cyo bimaze. Igihe Elifazi yatangiraga kuvuga, yavuze ko yabonye ikiremwa cy’umwuka giteye ubwoba. Icyo kiremwa cy’umwuka, uko bigaragara kikaba ari umudayimoni, cyatumye Elifazi avuga amagambo arimo ibitekerezo bimeze nk’uburozi. Yavuze ko Imana ‘itizera abagaragu bayo, kandi abamarayika bayo ikabashinja amakosa.’ Ni nk’aho yumvikanishije ko abantu badashobora gushimisha Imana. Nyuma yaho, Biludadi yavuze ko Imana itari yitaye ku budahemuka bwa Yobu nk’uko itakwita ku budahemuka bw’urunyo.—Yobu 4:12-18; 15:15; 22:2, 3; 25:4-6.

Ese wigeze uhumuriza umuntu ubabaye cyane? Ntibiba byoroshye! Icyakora hari ikintu abahumuriza ba Yobu bakoze dukwiriye kwirinda. Hari amagambo tudakwiriye kuvuga mu gihe duhumuriza abandi. Hari ibintu byinshi abo bagabo batatu bavuze byasaga n’aho ari ukuri kandi bishyize mu gaciro, ariko ntibigeze bishyira mu mwanya wa Yobu ngo bamugaragarize impuhwe kandi ntibigeze bamuvuga mu izina. Ntibigeze biyumvisha ukuntu Yobu yari ababaye cyane ngo bamuhumurize. * Ubwo rero, mu gihe ugiye guhumuriza inshuti yawe, uge ugaragaza ko uyitayeho, wishyire mu mwanya wayo kandi uyibwire amagambo meza. Uge uyifasha kugira ukwizera gukomeye, uyifashe kwiringira Imana, kwizera ko igira neza cyane, ko igira imbabazi kandi ko igira ubutabera. Ibyo ni byo Yobu yari gukorera izo nshuti ze, iyo ziza kuba ari zo zifite ibibazo (Yobu 16:4, 5). None se Yobu yitwaye ate igihe izo nshuti ze zamubwiraga amagambo yo kumuca intege?

Yobu yakomeje gushikama

Yobu yari asanzwe yihebye na mbere y’uko bamubwira ayo magambo, kuko yavuze ko hari igihe yavugaga “amagambo aterekeranye’ n’“amagambo y’umuntu wihebye” (Yobu 6:3, 26). Kandi rwose birumvikana. Ibyo yavuze yabitewe n’agahinda kenshi yari afite. Nanone amagambo yavuze yagaragazaga ko atari azi impamvu yagerwagaho n’imibabaro. Kubera ko ibyago byageze kuri Yobu no ku muryango we byazaga byisukiranya kandi bisa n’aho biterwa n’imbaraga zidasanzwe, Yobu yatekerezaga ko ari Yehova wabimutezaga. Hari ibintu by’ingenzi atari asobanukiwe neza, ni yo mpamvu yagize ibitekerezo bidahuje n’ukuri.

Icyakora Yobu yari afite ukwizera gukomeye. Ibyo bigaragazwa n’ikiganiro kirekire yagiranye n’abo bagabo biyitaga inshuti ze, kuko yababwiye amagambo meza kandi y’ukuri adutera inkunga natwe muri iki gihe. Igihe yavugaga ibintu bitangaje Imana yaremye, yavuze ibintu ubusanzwe umuntu atamenya Imana itabimuhishuriye. Urugero, Yobu yavuze ko Yehova ‘yatendetse isi hejuru y’ubusa,’ ibyo abahanga mu bya siyansi bakaba barabitahuye hashize ibinyejana byinshi * (Yobu 26:7). Nanone yagaragaje ko yari afite ibyiringiro by’igihe kizaza nk’uko byari bimeze ku bandi bagabo bari bafite ukwizera gukomeye. Yizeraga ko iyo apfa Imana yari kumwibuka, ikamukumbura kandi amaherezo ikazamuzura.—Yobu 14:13-15; Abaheburayo 11:17-19, 35.

Noneho reka tugaruke kuri cya kibazo cy’ubudahemuka. Elifazi na bagenzi be babiri bavuze ko kuba indahemuka nta cyo bimariye Imana. Ese Yobu yemeye ko ibyo ari ukuri? Oya. Yobu yavuze ko Imana ishimishwa n’uko tuyibera indahemuka. Yavuze ko Yehova ‘azamenya ubudahemuka bwe’ (Yobu 31:6). Ikindi nanone, Yobu yabonye ko ibitekerezo by’abo bahumuriza be byari bigamije gutuma adakomeza kubera Yehova indahemuka. Ni yo mpamvu Yobu yafashe ijambo akamara umwanya munini ababwira amagambo yabacecekesheje.

Yobu yari azi ko yagombaga kuba indahemuka mu byo yakoraga byose. Ni yo mpamvu yasobanuriye izo nshuti ze ko yakomeje kubera Imana indahemuka mu byo yakoraga byose. Urugero, ntiyasengaga ibigirwamana, yitaga ku bandi kandi akabubaha, yari indakemwa mu by’umuco, yakundaga umuryango we kandi yakomeje kubera indahemuka Imana y’ukuri yonyine ari yo Yehova. Ni yo mpamvu Yobu yavuze yemye ati: “Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5; 31:1, 2, 9-11, 16-18, 26-28.

Yobu yakomeje kubera Imana indahemuka

Jya wigana ukwizera kwa Yobu

Ese ubona kuba indahemuka ari iby’ingenzi nk’uko Yobu yabibonaga? Yobu yabonye ko kuvuga ko turi indahemuka bidahagije ahubwo ko tugomba kubigaragaza no mu bikorwa. Tugaragaza ko twiyeguriye Imana mu buryo bwuzuye tuyumvira kandi tugakora ibyo ishaka mu buzima bwacu bwa buri munsi, ndetse no mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Nitubigenza dutyo tuzashimisha Yehova maze tubabaze Satani umwanzi w’Imana, nk’uko Yobu yabigenje. Icyo gihe tuzaba twiganye ukwizera kwa Yobu rwose.

Icyakora aho si ho inkuru ya Yobu irangiriye. Igihe yisobanuraga, yaje gutandukira ahugira mu gusobanura ukuntu yakiranukaga maze ntiyahesha Imana ikuzo. Ni yo mpamvu yagombaga gukosorwa akabona ibintu nk’uko Imana ibibona. Ariko Yobu yari agikeneye guhumurizwa kuko yari afite agahinda kenshi kandi ababara cyane. None se ni iki Yehova yari gukorera iyo ndahemuka ye? Ibyo tuzabisuzuma mu ngingo izakurikiraho.

^ par. 17 Elifazi yibwiraga ko we na bagenzi be batabwiye nabi Yobu, ahari bitewe n’uko bamuvugishije batuje (Yobu 15:11). Icyakora umuntu ashobora kuvuga amagambo atuje ariko akaba arimo ubugome.

^ par. 19 Hashize imyaka 3.000, ni bwo abahanga mu bya siyansi batangiye gusa n’abemera ko isi idatendetse ku kintu runaka. Igihe abahanga batangiraga kujya bafata amafoto bari mu kirere, ni bwo abantu bemeye ko ibyo Yobu yavuze ari ukuri.