Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bashishikajwe n’imperuka

Abantu bashishikajwe n’imperuka

ESE iyo utekereje iby’igihe kizaza wumva uhangayitse? Niba ujya uhangayika, si wowe wenyine. Kuva kera, abantu bagiye bagerageza kugira icyo bavuga ku gihe kizaza, kandi abenshi bagiye bavuga ko aho tugana ari habi. Biragaragara rero ko abantu bamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bashishikajwe n’imperuka.

Reka dufate urugero rw’inkuru z’impimbano zivugwa muri iki gihe. Inkuru zo gusetsa abantu, ibiganiro bihita kuri televiziyo, filimi zibarirwa mu magana n’ibitabo bibarirwa mu bihumbi, byuzuyemo inkuru z’impimbano zigaragaza uko imperuka y’isi izaba imeze. Izo nkuru ziba zuzuyemo ibibi by’ubwoko bwose bizibasira abantu bikabarimbura. Muri byo harimo za robo zica abantu, ibihindugembe, ibimanuka, amagini, inzoka n’ibindi. Birumvikana ko nta wapfa kwemera ko ibyo bintu bizabaho.

Icyakora, hari izindi nkuru n’ibitekerezo bituma abantu barushaho guhangayika. Bamwe mu bategura izo nkuru bavuga ko zihuje na siyansi. Imwe muri zo ivuga ko ku isi hazaba imitingito ikaze na za tsunami, kandi ibirunga bikaruka. Hari indi ivuga ko hari igihe imibumbe izitondeka ku murongo ugororotse, bigatuma imiyaga ikaze ituruka ku zuba iba myinshi, maze isi igahungabana. Hari n’indi ivuga ko isi izabirinduka, maze imirase yose y’izuba ikatumara. Ariko ibyo ntibigutere ubwoba, kuko bitazabaho. Icyakora nubwo bitazaba, bikomeje gushishikaza abantu benshi.

Bite se ku bitabo n’imbuga za interineti bitagira ingano, bivuga ko isi izarimbuka ku itariki ya 21 Ukuboza muri uyu mwaka? Hari abavuga ko umubumbe witwa Nibiru uri mu nzira yo kugongana n’isi, ukaba uzagera ku isi mu Kuboza 2012. Abandi bo bavuga ko izo nkuru hamwe n’ibindi bitekerezo bidafite aho bishingiye, bihuza na kalendari ya kera y’Abamaya, izarangira mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2012, nk’uko bamwe babyemeza.

Hari abantu bemera ko izo mpanuka zizabaho, ku buryo bubatse ubwihisho mu bikari byabo, abandi bagakodesha ibyumba bihenze cyane mu mazu y’imitamenwa yubatse munsi y’ubutaka abantu bashobora guhungiramo. Abandi bo bagiye gutura mu misozi aho bumva ko bazaba bihagije, badakeneye ibikorwa remezo n’ibindi bintu by’ibanze abantu bakenera, urugero nk’amazi, ubushyuhe cyangwa umuriro w’amashanyarazi.

Birumvikana ko hari abatemera izo nkuru na busa. Abo bantu bamagana umuntu wese uvuga ko hagiye kubaho imperuka y’isi. Urugero, abahanga mu bya siyansi bo mu kigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyogajuru n’ingendo zo mu kirere, baravuze bati “nta kibi kizagera ku isi mu mwaka wa 2012. Umubumbe wacu umaze imyaka irenga miriyari enye nta kiwuhungabanya, kandi abahanga mu bya siyansi bizewe bo hirya no hino ku isi, bemeza ko nta kaga isi izahura na ko mu wa 2012.”

Ariko nanone, kumva ko nta kaga kugarije isi, cyangwa ko imperuka itazaba, na byo byaba ari ukwibeshya. None se koko imperuka izabaho? Niba izabaho se, izaba ryari kandi izaba imeze ite?