Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko waba umubyeyi mwiza

Uko waba umubyeyi mwiza

Ese uribuka igihe wateruraga umwana wawe ku ncuro ya mbere akivuka?

Ariko mu gihe gito, ushobora kuba waragize impungenge, umaze kubona ko uzamara imyaka myinshi ukurikiranira hafi uwo mwana. Icyo gihe wahise ubona ko ufite inshingano itoroshye.

NUBWO kuva kera inshingano ya kibyeyi itari yoroshye, muri iki gihe ho byabaye ibindi bindi. Kubera iki? Ni ukubera ko isi yahindutse kurusha uko byari bimeze igihe wari ukiri umwana. Bimwe mu bigeragezo abana bahura na byo, urugero nk’ibyo bahura na byo kuri interineti, ntibyabagaho mu myaka mirongo ishize.

None se wafasha ute umwana wawe guhangana n’ibishuko byo mu isi y’iki gihe? Dore ibintu bitatu byabigufashamo:

1 Mugaragarize neza amahame ugenderaho.

Uko abana bagenda bakura, babwirwa ibintu byinshi bitari ukuri ku birebana n’amahame mbwirizamuco, rimwe bakabibwirwa n’urungano ubundi bakabikura mu itangazamakuru. Ingaruka ibyo bibagiraho, zigaragara cyane cyane iyo bamaze kuba ingimbi n’abangavu. Icyakora, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ingimbi n’abangavu bagiye gufata imyanzuro ikomeye, bita cyane ku bitekerezo by’ababyeyi babo, aho kwita ku by’urungano rwabo.

Icyo wakora. Ababyeyi bo muri Isirayeli ya kera baterwaga inkunga yo kuganira n’abana babo kenshi, kugira ngo babacengezemo amahame akiranuka (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Nawe jya ubigenza utyo. Urugero, niba ugendera ku mahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, jya ubwira umwana wawe impamvu kugendera kuri ayo mahame bituma umuntu agira imibereho myiza.

2 Fasha umwana wawe kwiyumvisha ingaruka z’ibyo akora.

Bibiliya ivuga ko “ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Mu mibereho yacu hafi ya yose, dushobora kwibonera koko ko ibyo dukora byose bigira ingaruka. Tekereza igihe wowe ubwawe wari ukiri umwana. Nta gushidikanya ko amasomo wazirikanye cyane, ari ayo wigishijwe n’ingaruka z’ibyo wakoze.

Icyo wakora. Koresha ingero z’ibintu byabayeho, wereke umwana wawe ingaruka zageze ku bantu bafashe imyanzuro mibi, cyangwa imigisha babonye bitewe n’uko bakoze ibyiza (Luka 17:31, 32; Abaheburayo 13:7). Nanone ntukabuze umwana wawe kugerwaho n’ingaruka z’amakosa yakoze. Reka tuvuge ko umuhungu wawe yangije igikinisho cya mugenzi we. Ushobora gusaba umuhungu wawe kumwishyura icyo gikinisho akivanye mu bikinisho bye. Uwo mwana wawe nabigenza atyo, ntazigera yibagirwa isomo ryo kubaha iby’abandi.

3 Mutoze imico myiza.

Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “ibyo abana bakora, bigaragaza abo ari bo. Bishobora kugaragaza ko ari beza cyangwa ko ari inyangamugayo” (Imigani 20:11, Good News Translation). Uko abana bagenda baba bakuru, bagenda bagira imico ibaranga. Ikibabaje ni uko bamwe bamenyekanira ku ngeso mbi (Zaburi 58:3). Icyakora, abandi bihesha izina ryiza. Urugero, hari itorero intumwa Pawulo yandikiye avuga iby’umusore witwaga Timoteyo, ati “nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri ku byanyu.”—Abafilipi 2:20.

Icyo wakora. Aho guhora ubwira umwana wawe ingaruka z’ibikorwa bibi nk’uko tumaze kubibona, ujye umufasha no gutekereza ku mico yifuza kumenyekaniraho. Mu gihe abakiri bato bahanganye n’ikibazo gikomeye, bashobora kwitoza gufata imyanzuro myiza bibaza ibibazo bikurikira:

  • Nifuza kuba muntu ki?—Abakolosayi 3:10.

  • None se umuntu umeze atyo, yakemura ate iki kibazo?—Imigani 10:1.

Bibiliya ibonekamo ingero nyinshi z’abagabo n’abagore bamenyekaniye ku byiza cyangwa ibibi bakoze (1 Abakorinto 10:11; Yakobo 5:10, 11). Ifashishe izo ngero ufashe umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe kwitoza imico myiza.

Ibitabo by’Abahamya ba Yehova bishobora kukwereka uko wakurikiza amahame ya Bibiliya mu muryango wawe, n’uko wabitoza abana bawe.