Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

ISI

Kurwanya inzara ntibisaba kubonera abantu ibibatunga gusa. Ugereranyije, abahinzi beza ibiribwa byatunga abantu barenga miriyari 12, ni ukuvuga abantu batuye isi yose muri iki gihe wongeyeho miriyari eshanu. Ubwo rero, ikibazo cy’inzara ahanini giterwa no gushaka inyungu, kudasaranganya ibiribwa no kubisesagura.

U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hafi kimwe cya kane cy’abakozi bakora mu bigo by’imari, bavuze ko “bashobora kurenga ku mahame agenga umuco mu gihe bibaye ngombwa, kugira ngo batere imbere.” Abagera kuri 16 ku ijana bavuze ko babonye uko bica itegeko runaka ariko “ntibafatwe” babikora.

Arijantine

Muri Arijantine, abarimu 3 kuri 5 basaba konji bitewe n’umunaniro ukabije cyangwa batinya urugomo rukorerwa mu kazi.

Koreya y’Epfo

Muri icyo gihugu abantu bagenda barushaho gukunda kwibana aho kubana n’abandi.

U Bushinwa

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2016, bibiri bya gatatu by’imigi yo mu Bushinwa izaba itagifite umwuka mwiza uhuje n’amabwiriza y’ubuziranenge azatangira gukurikizwa muri uwo mwaka. Nanone kandi, bavuga ko amazi aturuka mu masoko yaho hafi ya yose, ari “mabi cyangwa akabije kuba mabi.”