Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ABANTU BA KERA | ITANGAZO

Bihanije abantu mu izina ry’Imana?

Bihanije abantu mu izina ry’Imana?

“Nimutabikora, . . . Imana izamfasha mbagabeho igitero; nzinjirana impirita mbarwanye nyuze impande zose kandi nkoresheje uburyo bwose bushoboka. Nzabigarurira muyoboke Kiliziya na Nyakubahwa. Nzigarurira abagore banyu n’abana banyu mbagire abagaragu banjye, . . . kandi nzigarurira imitungo yanyu mbagirire nabi uko nshoboye kose . . . nimupfa kandi mukagerwaho n’ibibi ni mwe muzaba mubyiteye; ntibizaba bitewe na Nyakubahwa, kandi ntibizaba bitewe natwe.”

AYO ni amwe mu magambo ateye isoni yavuzwe mu izina ry’ubutegetsi. Ari mu itangazo ryitwa el Requerimiento mu cyesipanyoli, ryasomwaga mu ijwi riranguruye n’Abesipanyoli mu kinyejana cya 16, igihe bageraga ku mugabane wa Amerika bajyanywe no kuwigarurira.

Ni iki abo bantu bari bagiye kwigarurira ako gace babwiye abaturage kandi bari babitewe n’iki?

Babahatiye kuba Abagatolika

Colomb amaze kugera ku mugabane wa Amerika mu wa 1492, igihugu cya Esipanye cyatangaje ko ari cyo kihategeka, Porutugali na yo itangaza ko ari yo ihategeka. Kubera ko ibyo bihugu byombi byabonaga ko papa ari ambasaderi wa Kristo ku isi, byaramwiyambaje ngo akemure ayo makimbirane yari hagati yabyo. Papa yatanze amabwiriza yo kugabanya Esipanye na Porutugali uturere twari tumaze kuvumburwa, ariko ibyo bihugu byombi bisabwa koherezayo abamisiyonari bo guhindura abasangwabutaka baho.

Uko Abesipanyoli bagendaga bigarurira ako gace, ni na ko ubutegetsi bwabo bwakoraga uko bushoboye kugira ngo bugaragaze ko ibyo bwakoraga byari bikwiriye. Kubera ko Abesipanyoli bemezaga ko papa yari ahagarariye Imana igihe yabeguriraga ibihugu byo kuri uwo mugabane, bumvaga ko bagomba no kwigarurira abaturage n’ibyabo kandi bakabakoresha ibyo bashaka.

Abesipanyoli banditse inyandiko imenyesha abaturage umwanzuro papa yafashe. Abasangwabutaka bo muri icyo gihugu basabwe  kuba Abakristo kandi bakemera kuyoboka umwami wa Esipanye. Mu gihe bari kwanga ibyo basabwa, Abesipanyoli bumvaga ko bafite uburenganzira bwo gushoza intambara “ntagatifu,” bakarwanya abo baturage mu izina ry’Imana.

“Abantu bumvaga ko kwitabaza urugomo mu gihe uharanira impamvu zumvikana nta kibi kirimo. Ni yo mpamvu Esipanye yagombaga gushakisha impamvu zitwa ko zumvikana.”—Francis Sullivan, Umwarimu w’Umuyezuwiti wigisha Tewolojiya muri kaminuza.

Itangazo “ryarangwaga n’akarengane, ibibi n’amahano”

Intego yo gusomera abaturage rya tangazo, yari iyo kugira ngo imitimanama y’abayobozi b’Abesipanyoli ituze, no kwerekana ko bari bafite impamvu zumvikana zo gukoroniza ako gace. Abo bakoroni bakundaga gusoma iryo tangazo iyo babaga buriye amato mbere yo gutera agace runaka, cyangwa bakarisoma bageze imusozi, barisomera abaturage batumvaga indimi zo mu Burayi. Hari n’igihe barisomeraga mu tuzu tw’ibyatsi abasangwabutaka babaga barataye bitewe n’ubwoba.

Icyo gikorwa cyo gushaka guhindura abantu ku gahato, cyatumye hameneka amaraso menshi. Urugero, abaturage bo mu bwoko bw’Abarokaniya bagera ku 2.000 baguye mu ntambara yo muri Shili yabaye mu mwaka wa 1550. Umwe mu bayobozi b’abakoroni witwa Pedro de Valdivia, yabwiye umwami ibirebana n’abacitse ku icumu agira ati “[Mwami] Nyakubahwa, nategetse ko abagera kuri magana abiri bacibwa ibiganza n’amazuru bitewe no kutava ku izima, kandi mbikora nyuma yo kubatumaho intumwa incuro nyinshi ngo zibamenyeshe ibyo basabwa [muri rya tangazo], nk’uko mwari mwabitegetse.” *

Nubwo gusoma iryo tangazo bishobora kuba byaratumye umutimanama w’abari baje kwigarurira Amerika utuza, nta kintu kigaragara byamaze mu birebana no guteza imbere idini ry’Abesipanyoli. Umumisiyonari wo mu kinyejana cya 16 witwa Bartolomé de las Casas wiboneye ingaruka zaryo, yaranditse ati “iryo tangazo ryarangwaga n’akarengane, ibibi, amahano, ubupfapfa kandi ridashyize mu gaciro. Siniriwe mvuga ukuntu ryanduje cyane izina ry’idini ry’Abakristo.” Umwanditsi witwa Gonzalo Fernández de Oviedo, yinubiye ibikorwa by’agahomamunwa byakorewe abasangwabutaka bo muri Amerika, avuga ko byatumye babona ko Ubukristo ari bubi cyane.

Ese Imana ni yo nyirabayazana w’ayo mahano yakozwe n’abayobozi b’idini n’abo mu rwego rwa politiki, kandi bakayakora mu izina ryayo? Bibiliya igira iti “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”—Yobu 34:10.

^ par. 12 Hari ibitabo bivuga ko inyandiko y’iryo tangazo yavuyeho mu mwaka wa 1573.