Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Uko wahangana n’umunaniro ukabije

Uko wahangana n’umunaniro ukabije

ANIL yari yaguye agacuho. Yari amaze iminsi atangiye akazi yumvaga ko kazatuma arushaho kuba umuntu ukomeye, kandi kakamuhesha umushahara utubutse. Yari asigaye ataha amajoro kubera akazi, agakora mu mpera z’icyumweru kandi rimwe na rimwe agakora amasaha 80 mu cyumweru. Yaravuze ati “aho nakoreraga hari akaduruvayo, kandi akazi kose bari barakandunzeho. Naratekereje nti ‘ubu koko ndazira iki? Nintagira icyo nkora, aka kazi kazampitana.’” Umunaniro wa Anil wagendaga urushaho kwiyongera.

Kugira umunaniro ukabije birenze kunanirwa ibi bisanzwe, kandi nta ho bihuriye n’imihangayiko ya buri munsi iterwa n’akazi. Umuntu waguye agacuho arangwa n’umunaniro udashira, uburakari no kumva ko nta cyo ashoboye. Abantu bagira umunaniro ukabije bumva banze akazi, bakagakora batabishaka, bityo umusaruro wabo ukaba muke. Nanone hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umunaniro ukabije utera indwara z’umubiri n’izo mu byiyumvo.

None se umunaniro ukabije uterwa n’iki? Ahanini uterwa n’akazi kenshi. Ihungabana ry’ubukungu ryatumye abakoresha bamwe na bamwe basaba abakozi gukora amasaha y’ikirenga, rimwe na rimwe bakanabahemba make. Muri iki gihe, ikoranabuhanga rituma abantu bahora mu kazi, ku buryo batamenya niba bari mu kazi cyangwa muri gahunda zabo. Kuri bamwe, ubwoba bwo kwirukanwa, kudahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro irebana n’akazi kabo cyangwa akarengane bigira uruhare mu gutuma bagira umunaniro ukabije. Nanone uwo munaniro ushobora guterwa no kugera mu kazi ukabura icyo ufata n’icyo ureka, cyangwa kugirana amakimbirane n’abandi bakozi.

Ariko hari n’igihe umuntu ashobora kwikururira umunaniro ukabije. Hari abantu baharanira guteza imbere umwuga wabo no gushaka inyungu nyinshi, ugasanga imibereho yabo yose ari akazi. Ibyo bishobora gutuma baba abagaragu b’akazi, amaherezo bikabakururira umunaniro ukabije.

None se niba uhanganye n’umunaniro ukabije mu kazi, wakora iki kugira ngo uruhuke? Ni iby’ukuri ko hari igihe imimerere iba igoye, ku buryo wumva bisa n’aho nta cyo wabikoraho. Ariko ibintu bine bikurikira bishobora kugufasha guhangana n’uwo munaniro ukabije. Ushobora kubona ko burya hari icyo wabikoraho kurusha uko wabyibwiraga.

1. MENYA IBYO UGOMBA GUSHYIRA MU MWANYA WA MBERE.

Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi kuri wowe ni ikihe? Abantu benshi bashobora kuvuga ko kugira umuryango mwiza n’ubuzima buzira umuze, ari byo biza mu mwanya wa mbere. Ariko igitangaje ni uko iyo umuntu afite umunaniro ukabije, usanga ibyo ari byo bikunze kuhazaharira.

Kumenya ibyo ugomba gushyira mu mwanya wa mbere, bigutegurira gufata imyanzuro igoye no kwemera kugira ibyo wigomwa. Urugero, ushobora kubona ko akazi ukora kazagutera umunaniro ukabije. Ariko ushobora kwibwira uti ‘sinshobora kureka akazi cyangwa ngo ngabanye amasaha nkora, kuko nkeneye amafaranga.’ Ni iby’ukuri ko buri wese akenera amafaranga. Ariko se ibyo ntibizatuma ibyo ushyira mu mwanya wa mbere bihazaharira?

Ujye uba maso wirinde kwigana ibyo abandi bashyira mu mwanya wa mbere. Ibyo umukoresha wawe ashyira mu mwanya wa mbere bishobora kuba bitandukanye n’ibyawe. Nubwo abandi bahitamo gushyira akazi mu mwanya wa mbere, ibyo ntibishatse kuvuga ko nawe ari ko ugomba kubigenza.

IHAME RYA BIBILIYA: “NIYO UMUNTU YAGIRA IBINTU BYINSHI ATE, UBUZIMA BWE NTIBUVA MU BINTU ATUNZE.”—LUKA 12:15

2. OROSHYA UBUZIMA.

Kugira ngo wigabanyirize imihangayiko bityo ubone igihe cyo kwita ku bintu uha agaciro kurusha ibindi, ushobora gusuzuma niba utagabanya amasaha umara mu kazi. Ushobora no kubiganiraho n’umukoresha wawe ukamwumvisha ko yakugabanyiriza akazi, cyangwa wabona bikwiriye ukakareka ugakora akandi. Umwanzuro uwo ari wo wose wafata, uzagusaba guhindura uko wakoreshaga amafaranga n’uko wabagaho. Ariko ntukumve ko ibyo bidashoboka, kuko bishobora kuba byoroshye kuruta uko ubitekereza.

Mu bihugu byinshi, kuba abantu bashishikarizwa gutunga ibintu byinshi, bituma bumva ko kugira amafaranga menshi n’ubutunzi ari byo bihesha ibyishimo. Ariko mu by’ukuri si ko biri. Koroshya ubuzima bishobora gutuma urushaho kunyurwa kandi ukagira umudendezo. Kugira ngo witegure kubaho utyo, byaba byiza ugabanyije amafaranga ukoresha kandi ukitoza kuzigama. Nanone gerageza kugabanya amadeni cyangwa uyareke burundu. Jya uganira n’abagize umuryango wawe bamenye impamvu wifuza ko mugira ibyo muhindura, kugira ngo babone uko bagushyigikira.

IHAME RYA BIBILIYA: “NIBA DUFITE IBYOKURYA, IMYAMBARO N’AHO KUBA, TUZANYURWA N’IBYO.”—1 TIMOTEYO 6:8

3. ITOZE KUDATWARWA N’AKAZI.

Niba ugira akazi kenshi gatuma ugwa agacuho cyangwa ukaba ufite ikindi kibazo ku kazi, uzabiganireho n’umukoresha wawe. Igihe cyose bishoboka, ujye umwereka icyakorwa, ariko nta wubangamiye undi. Mwizeze ko wiyemeje gukorana umwete, kandi umusobanurire nta guca ku ruhande ibyo ushobora gukora n’ibyo udashobora gukora.

Jya ugira ubushishozi kandi ushyire mu gaciro. Niba wifuza kugabanyirizwa amasaha y’akazi, ugomba kwitegura ko umukoresha wawe na we azakugabanyiriza umushahara. Nanone wagombye kwitega ko hari ingaruka bishobora guteza, urugero nko kwirukanwa, kandi ukaba witeguye kubyakira. Ariko ujye wibuka ko iyo ufite akazi, ari bwo uba ufite uburyo bwo kubona akandi.

Nubwo waba waganiriye n’umukoresha wawe mugahuriza ku mwanzuro ukwiriye w’uko uzajya ukora, wagombye kwitega ko ashobora kongera kuguhatira gukora akazi kenshi. Ni iki cyagufasha gukomera ku mwanzuro wafashe? Jya ukomeza gukora ibyo wiyemeje. Ibyo bizatuma ugira ubushizi bw’amanga bwo gusaba umukoresha wawe kubahiriza ibyo na we yiyemeje, hakubiyemo kutaguha akazi karenze urugero.

IHAME RYA BIBILIYA: “YEGO YANYU IJYE IBA YEGO, NA OYA YANYU IBE OYA.”—MATAYO 5:37

4. JYA URUHUKA.

Nubwo waba udafite ibibazo bikomeye mu kazi, ushobora kuba ufite ibindi biguhangayikishije, ukorana n’abantu bagoye cyangwa ugahura n’ibintu bikubabaza. Ku bw’ibyo, ujye uruhuka bihagije kandi ushake umwanya wo kwidagadura mu buryo bukwiriye. Uzirikane ko kwidagadura mu buryo buhenze atari byo bikugarurira ubuyanja wowe n’umuryango wawe.

Jya ushaka incuti n’ibindi bintu bigushishikaza bitari akazi, kandi ntukumve ko agaciro kawe gashingiye ku kazi ukora cyangwa ubwinshi bwako. Kubera iki? Hari igitabo cyagize kiti “uwo uri we bifite agaciro cyane kuruta akazi ukora ushakisha amafaranga” (Your Money or Your Life). Niba wumva ko icyubahiro n’agaciro ufite bishingiye mbere na mbere ku kazi ukora, kugabanya uruhare akazi kagira mu mibereho yawe bizakugora.

IHAME RYA BIBILIYA: “URUSHYI RWUZUYE IKIRUHUKO RURUTA AMASHYI YUZUYE IMIRIMO IRUHIJE NO KWIRUKA INYUMA Y’UMUYAGA.”—UMUBWIRIZA 4:6

Ese koko ushobora kugira ibyo uhindura, maze umunaniro ukabije wari ufite ugashira? Yego rwose. Anil wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo yabigezeho. Yagize ati “navuganye n’umuntu nahoze nkorera, mubaza niba yakongera kumpa akazi maze arabyemera. Nari mfite ikimwaro cyo kongera gukorana n’abakozi twahoranye, kandi nari narabiraririyeho mbabwira ko ngiye gushaka ‘agatubutse.’ Uretse n’ibyo, umushahara wanjye waragabanutse cyane. Ariko numvise ntuje, kandi mbona igihe gihagije cyo gusabana n’umuryango wanjye no kwita ku bindi bintu mpa agaciro kurusha ibindi.”