NIMUKANGUKE! Ugushyingo 2014 | Ibanga ryo kugira ibyishimo

Bibiliya ikubiyemo inama zifatika zagufasha kugira ibyishimo. Dore ibintu bine bigaragaza inama zo muri Bibiliya zirangwa n’ubwenge.

Hirya no hino ku isi

Ibirimo: umushinga wahagaritswe wo kubungabunga ishyamba ry’inzitane ryo muri Ekwateri, ingorane zo gutahura amaraso yanduye n’impaka z’uzasigarana amatungo muri Ositaraliya.

INGINGO Y'IBANZE

Ibanga ryo kugira ibyishimo

Ese koko inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya, zatuma umuntu agira ibyishimo? Iyi ngingo irasuzuma amahame ane yatuma tubigeraho.

Imiyoboro yubatswe n’Abaroma igaragaza ubuhanga mu by’ubwubatsi

Kuki Abaroma ba kera bubakaga imiyoboro y’amazi? Ni iki gituma izo nyubako za kera ziba ibitangaza?

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Mu gihe umwana wawe abeshya

Wakora iki mu gihe umwana wawe abeshya? Iyi ngingo igaragaza inama zishingiye kuri Bibiliya zagufasha gutoza abana kuvugisha ukuri.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nabonye ihumure mu gihe nari ndikeneye

Impanuka ikomeye yatumye Miklós Alexa amugara afite imyaka 20. Bibiliya yamufashije ite kugira ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Isuku

Suzuma inama zishyize mu gaciro za Bibiliya, zafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kugira imibereho myiza irangwa n’isuku.

“Ikimenyetso simusiga”

Kuki hari inzu yo mu mugi wa Hiroshima mu Buyapani yasenyutse igice kimwe, ariko ikaba itarasanwa kuva mu wa 1945? Soma ibirebana n’iyo nyubako yihariye, umenye n’isano ifitanye n’amasezerano Bibiliya itanga arebana n’igihe kizaza.

Ibindi wasomera kuri interineti

Kuki nagombye gufasha abandi?

Kugirira abandi neza bikugirira akamaro mu buryo bubiri? Ni ubuhe?

Icyo abakiri bato bavuga ku bihereranye n’amafaranga

Irebere icyo bagenzi bawe bavuze ku birebana no kuzigama amafaranga, kuyakoresha no kuyabona mu buryo bushyize mu gaciro.

Agafishi k’umuntu uvugwa muri Bibiliya: Miriyamu

Ni ikihe gikoresho cy’umuzika Miriyamu yacurangishije? Vanaho aka gafishi ka Bibiliya maze umenye neza Miriyamu.