Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inama zagufasha kugira umuryango wishimye

Inama zagufasha kugira umuryango wishimye

Gushaka no kubyara ni impano nziza cyane twahawe n’Umuremyi wacu. Yifuza ko tugira umuryango mwiza. Ni yo mpamvu yaduhaye igitabo cyera kirimo inama zadufasha kubana neza mu muryango kandi twishimye. Reka turebe zimwe muri izo nama.

Bagabo, mukunde abagore banyu

“Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya.”​—ABEFESO 5:28, 29.

Umugabo ni we mutware w’umuryango (Abefeso 5:23). Ariko nubwo ari umutware, ntiyagombye gutwaza igitugu cyangwa ngo abe nta munoza. Aha agaciro umugore we, akamuha ibyo akeneye kandi akamwitaho ku buryo yumva akunzwe. Akora uko ashoboye ngo ashimishe umugore we, ntiyumve ko buri igihe ibintu bigomba gukorwa nk’uko abishaka (Abafilipi 2:4). Aganira n’umugore we akamubwira ibimuri ku mutima kandi akamutega amatwi. Nanone umugabo mwiza yirinda ‘gusharirira’ umugore we. Mu yandi magambo ntamutonganya cyangwa ngo amukubite.—Abakolosayi 3:19.

Bagore, mwubahe abagabo banyu

“Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”​—ABEFESO 5:33.

Iyo umugore yubaha umugabo we kandi agashyigikira imyanzuro afata, bagira urugo rwiza kandi bakabana amahoro. Iyo umugabo akoze ikosa, umugore ntamwereka ko nta gaciro afite. Ahubwo aratuza kandi agakomeza kumwubaha (1 Petero 3:4). Iyo hari ibibazo afite, ashaka igihe cyiza cyo kubimubwira kandi akabimubwira amwubashye.—Umubwiriza 3:7.

Jya ubera indahemuka uwo mwashakanye

‘Umugabo azomatana n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe.’​—INTANGIRIRO 2:24.

Umugabo n’umugore baba bafitanye ubucuti bwihariye. Ubwo rero, bagombye gukora uko bashoboye kugira ngo barusheho gukundana. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kubwira undi ibimuri ku mutima kandi akamukorera ibikorwa bigaragaza ko amuzirikana. Nanone buri wese agomba kwirinda guca inyuma mugenzi we. Guca inyuma uwo mwashakanye ni ubugome. Bituma agutakariza icyizere kandi bishobora gusenya umuryango.—Abaheburayo 13:4.

Babyeyi, mutoze abana banyu

“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—IMIGANI 22:6.

Imana yahaye ababyeyi inshingano yo guha abana babo uburere bwiza. Ibyo bikubiyemo kubigisha imico myiza no kubaha urugero rwiza (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Iyo umwana yitwaye nabi, umubyeyi w’umunyabwenge ntakabya kumurakarira. Icyo gihe yagombye ‘kwihutira kumva ariko agatinda kuvuga kandi agatinda kurakara’ (Yakobo 1:19). Mu gihe umubyeyi abona ko umwana akwiriye guhanwa, ntamuhana amurakariye ahubwo amuhana mu rukundo.

Bana, mwumvire ababyeyi banyu

“Bana, mwumvire ababyeyi banyu . . . ‘Wubahe so na nyoko.’”​—ABEFESO 6:1, 2.

Abana bagombye kumvira ababyeyi babo kandi bakabubaha cyane. Iyo abana bubaha ababyeyi bituma mu muryango haba umutuzo wuzuye umutekano. Iyo abana bamaze gukura bakomeza kugaragaza ko bubaha ababyeyi babo, babitaho. Ibyo bikubiyemo gufasha ababyeyi kwita ku nzu yabo cyangwa kubafasha mu gihe bagize ikibazo cy’amafaranga.—1 Timoteyo 5:3, 4.