Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISI YUZUYE IBIBAZO

1 | Rinda ubuzima bwawe

1 | Rinda ubuzima bwawe

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Ibyago cyangwa ibiza bitugiraho ingaruka zigaragara cyangwa zitagaragara.

  • Iyo umuntu ahuye n’ibibazo arahangayika, kandi iyo ahangayitse igihe kirekire, akenshi bimuviramo uburwayi.

  • Ibiza n’ibindi byago bituma umubiri wacu utakaza ubushobozi bwo kurwanya indwara. Ibyo bituma abarwayi baba benshi, amavuriro akananirwa kubitaho.

  • Nanone biteza ubukene, abantu bakabura amafaranga yo kugura iby’ibanze bakenera, urugero nk’ibyokurya cyangwa imiti.

Icyo wagombye kumenya

  • Indwara ikomeye n’imihangayiko bishobora gutuma umuntu adatekereza neza kandi ntiyite ku buzima bwe. Ibyo bishobora gutuma arushaho kuremba.

  • Iyo umuntu arwaye ntiyivuze ashobora kuremba, bikaba byanamuviramo gupfa.

  • Iyo dufite ubuzima bwiza, dufata imyanzuro myiza ndetse no mu gihe ibintu bimeze nabi.

  • Waba ukize cyangwa udakize, ushobora gufata ingamba zagufasha kurinda ubuzima bwawe.

Icyo wakora

Igihe cyose bishoboka, umuntu w’umunyabwenge atekereza mbere y’igihe ibibazo ashobora guhura na byo, maze agafata ingamba zo kubyirinda. Ibyo ni na ko bimeze ku buzima bwacu. Burya kugira isuku bishobora kukurinda indwara nyinshi, wanazirwara nturembe. Ni byo koko, kwirinda biruta kwivuza.

“Kugirira isuku umubiri wacu n’aho dutuye bidufasha kuzigama amafaranga, kuko bituma tudahora kwa muganga twagiye kwivuza.”​—Andreas. *

^ Muri iyi gazeti amazina amwe n’amwe yarahinduwe.