Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | FAN YU

Umuhanga mu bya mudasobwa asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu bya mudasobwa asobanura imyizerere ye

Dogiteri FAN YU yatangiriye ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ingufu za nikeleyeri cyo mu Bushinwa, hafi ya Beijing. Ntiyemeraga ko Imana ibaho, ahubwo yemeraga ubwihindurize. Ariko ubu yemera ko ibinyabuzima byaremwe n’Imana. Nimukanguke! yaganiriye na we, imubaza iby’imyizerere ye.

Tubwire amateka yawe

Navukiye mu mugi wa Fuzhou, mu ntara ya Jiangxi mu Bushinwa, mu mwaka wa 1959. Mfite imyaka umunani, mu Bushinwa bari mu bihe by’impinduramatwara. Kubera ko data yari injenyeri mu bwubatsi, yubakishije umuhanda wa gari ya moshi mu butayu. Yadusuraga rimwe mu mwaka. Mama yigishaga mu mashuri abanza, kandi twabaga aho yigishaga. Mu wa 1970 twimukiye i Liufang mu cyaro cyari gikennye cyo mu karere ka Linchuan, kandi kubona ibyokurya byari bigoye.

Mwari mu rihe dini?

Data ntiyashishikazwaga n’iby’idini na politiki. Mama we yari Umubuda. Abarimu batwigishaga ko ubuzima bwabayeho biturutse ku bwihindurize, kandi narabyemeraga.

Kuki wakundaga imibare?

Narayikundaga kuko mu mibare bagusobanurira ibintu bakoresheje inyurabwenge. Nagiye muri kaminuza mu wa 1976, Mao Tse-tung wari uyoboye ya mpinduramatwara amaze igihe gito apfuye. Maze kubona impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu mu mibare, nabaye umushakashatsi mu bijyanye no gukora imashini zibyara ingufu za nikeleyeri.

Watangiye gusoma Bibiliya ryari?

Mu wa 1987, nakomereje amashuri muri kaminuza y’i Texas, muri Amerika, mpavana impamyabumenyi y’ikirenga. Nari narumvise ko abantu benshi bo muri Amerika bemera Imana kandi bagasoma Bibiliya. Nanone nari narumvise ko Bibiliya irimo ubwenge bwinshi, maze ntangira kuyisoma.

Nabonaga inyigisho za Bibiliya zifite akamaro. Ariko naretse kuyisoma, kuko hari ibyo ntasobanukirwaga.

Ni iki cyatumye wongera kuyikunda?

Numvise inyigisho ivuga ko hariho Umuremyi ari nshya, maze niyemeza kuyikoraho ubushakashatsi

Mu wa 1990, hari Umuhamya wansuye, anyereka icyo Bibiliya ivuga ku byiza Imana izadukorera. Yohereje umugabo n’umugore we banyigisha Bibiliya. Nyuma yaho, umugore wanjye Liping wigeze kwigisha fiziki mu ishuri ryisumbuye ryo mu Bushinwa, na we yatangiye kwiga Bibiliya nubwo atemeraga Imana. Twamenye icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’uko ubuzima bwabayeho. Numvise inyigisho ivuga ko hariho Umuremyi ari nshya, maze niyemeza kuyikoraho ubushakashatsi.

Ubwo bushakashatsi wabukoze ute?

Kubera ko nari narize imibare, hari isomo nize rifasha abantu kumenya niba ibintu bishobora kubaho. Nanone nari narize ko mbere y’uko ikinyabuzima kibaho habanza poroteyine. Ubwo rero natangiye gukora imibare, kugira ngo ndebe niba poroteyine zapfa kubaho. Ubusanzwe poroteyine ni molekile zihambaye kurusha izindi, kandi ingirabuzimafatizo zigira poroteyine zibarirwa mu bihumbi zikorana kuri gahunda. Mpereye kuri ibyo, nabonye ko poroteyine zidashobora kubaho gutya gusa, nk’uko n’abandi babibonye. Nta ho nigeze mbona abashyigikiye ubwihindurize basobanura mu buryo bwumvikana uko poroteyine zapfuye kubaho, cyangwa ngo basobanure uko ubuzima bwabayeho. Bityo rero, ibyo nagezeho byanyeretse ko hariho Umuremyi.

Ni iki cyakwemeje ko Bibiliya yaturutse ku Mana?

Uko Abahamya bagendaga banyigisha Bibiliya, ni ko namenyaga ubuhanuzi bwinshi bwasohoye. Niboneye ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bifite akamaro. Naribajije nti “bishoboka bite ko Bibiliya yanditswe kera, ariko inama zirimo zikaba zigifite akamaro?” Amaherezo nabonye ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana.

Ni iki kindi kikwemeza ko hariho Umuremyi?

Ibiri mu isanzure, binyemeza ko hariho Umuremyi. Ubu nkora porogaramu za mudasobwa, kandi akenshi ntangazwa n’ukuntu ubwonko bwacu buhambaye kuzirusha. Urugero, ubwonko bwacu bushobora gutahura ibyo umuntu ashaka kuvuga. Abenshi muri twe bashobora kumenya ibyo umuntu ashaka kuvuga, nubwo yaba atarangije interuro, asetse gusa cyangwa akoroye, adedemanga, afite imvugo yihariye, avugiye muri nyiramubande, ndetse n’igihe haba hari urusaku cyangwa telefoni idasohora ijwi neza. Ushobora kwibwira ko ibyo bidatangaje, ariko abahimba porogaramu za mudasobwa bo si uko babibona. Umuntu afite ubushobozi buhambaye bwo gutahura ibyo undi avuze, buruta ubwa mudasobwa nubwo zaba zihambaye zite.

Ubwonko bwacu bushobora gutuma dutahura ibyiyumvo by’umuntu, kandi tukamenya icyo avuze twumvise ijwi rye gusa. Abahanga mu bya mudasobwa barimo baragerageza guhimba porogaramu zakwigana ubushobozi ubwonko bufite bwo gutahura ibyo umuntu avuze. Nemera ko iyo bakora ubwo bushakashatsi, baba biga ibyakozwe n’Imana.