Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Abarinzi b’urusengero rw’Abayahudi bari bantu ki, kandi bari bashinzwe iki?

Abalewi batari abatambyi bari bafite indi mirimo bakoraga. Bamwe bari abarinzi b’urusengero, bakaba barakoraga imirimo ijya kumera nk’ikorwa n’abaporisi. Abo barinzi bayoborwaga n’umutware w’abarinzi b’urusengero. Umwanditsi w’Umuyahudi witwaga Philo yasobanuye bimwe mu byo bari bashinzwe agira ati: “Bamwe muri abo barinzi, barindaga amarembo abantu binjiriragamo baza mu rusengero. Abandi bahagararaga imbere y’urusengero, bakabuza umuntu wese utabyemerewe kurwinjiramo, yaba abigambiriye cyangwa yayobye. Abandi bo, bagendagendaga impande zose z’urusengero bareba uko umutekano wifashe, bakajya basimburana amanywa n’ijoro.”

Hari igihe abo barinzi bafashaga abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Abo barinzi ni bo bonyine Abaroma bemereraga gutunga intwaro.

Intiti mu bya Bibiliya yitwa Joachim Jeremias yasobanuye ko igihe abantu bazaga gufata Yesu, yababajije impamvu batamufashe igihe yari yicaye mu rusengero yigisha (Mat 26:55). Yakomeje avuga ko Yesu atari kubaza icyo kibazo, iyo abo bantu baza kuba batari mu barindaga urusengero. Nanone avuga ko aboherejwe gufata Yesu mbere yaho, na bo bashobora kuba bari abarinzi b’urusengero (Yoh 7:32, 45, 46). Nyuma yaho, abo barinzi n’umutware wabo ni bo bagiye gufata abigishwa ba Yesu, babazana imbere y’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Bashobora kuba ari na bo bakurubanye intumwa Pawulo bakamusohora mu rusengero.—Ibyak 4:1-3; 5:17-27; 21:27-30.