Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 24

Yehova agira imbabazi kurusha abantu bose

Yehova agira imbabazi kurusha abantu bose

“Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira. Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi.”​—ZAB 86:5.

INDIRIMBO YA 42 Isengesho ry’umugaragu w’Imana

INSHAMAKE *

1. Ibyo Salomo yavuze mu Mubwiriza 7:20, bitwigisha iki?

 UMWAMI Salomo yaravuze ati: “Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha” (Umubw 7:20). Ibyo Salomo yavuze ni ukuri, kuko twese dukora ibyaha (1 Yoh 1:8). Ubwo rero, dukenera ko Imana na bagenzi bacu batubabarira.

2. Wumva umeze ute iyo inshuti yawe ikubabariye?

2 Ese hari igihe wigeze kubabaza inshuti yawe? Kubera ko wifuzaga ko mukomeza kuba inshuti, wayisabye imbabazi ubikuye ku mutima. None se igihe iyo nshuti yawe yakubabariraga, wumvise umeze ute? Ese ntiwumvise uruhutse kandi ukishima?

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Twese twifuza kuba inshuti za Yehova. Ariko hari igihe tuvuga cyangwa tugakora ibintu bikamubabaza. None se, ni iki cyatwizeza ko Yehova ahora yiteguye kutubabarira? Imbabazi ze atanga zitandukaniye he n’izo dushobora guha bagenzi bacu? Ni nde Yehova ababarira? Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

YEHOVA ABA YITEGUYE KUTUBABARIRA

4. Ni iki kitwizeza ko Yehova ahora yiteguye kutubabarira?

4 Bibiliya itubwira ko Yehova aba yiteguye kutubabarira. Igihe Mose yari ku musozi wa Sinayi, Yehova yakoresheje umumarayika maze amubwira imico imuranga. Yaramubwiye ati: “Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi. Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha” (Kuva 34:6, 7). Yehova agira neza kandi ahora yiteguye kubabarira abanyabyaha bihannye.—Neh 9:17; Zab 86:15.

Yehova azi ibintu byose byatubayeho bituma tugira imico dufite ubu (Reba paragarafu ya 5)

5. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 103:13, 14, kuba Yehova atuzi neza bituma adukorera iki?

5 Yehova aratuzi neza, kubera ko ari we waturemye. Azi buri kantu kose kagize buri muntu (Zab 139:15-17). Ubwo rero, ashobora kubona ibintu byose dukora, tubitewe no kudatungana twarazwe n’ababyeyi bacu. Nanone aba azi ibintu byose byatubayeho mu buzima, bituma tugira imico dufite. None se kuba Yehova atuzi neza, bituma adukorera iki? Bituma atugirira imbabazi.—Zab 78:39; soma muri Zaburi ya 103:13, 14.

6. Yehova yagaragaje ate ko yiteguye kutubabarira?

6 Yehova yagaragaje ko ahora yiteguye kutubabarira. Azi ko ibyo Adamu yakoze byatumye tuba abanyabyaha, kandi amaherezo tugapfa (Rom 5:12). Nta kintu twashoboraga gukora kugira ngo twikize icyaha n’urupfu, cyangwa ngo tubikize bagenzi bacu (Zab 49:7-9). Ariko Yehova yatugiriye impuhwe, agira icyo akora kugira ngo adukize. Yakoze iki? Nk’uko bigaragara muri Yohana 3:16, Yehova yohereje Umwana we w’ikinege kugira ngo adupfire (Mat 20:28; Rom 5:19). Yesu yaratwitangiye aradupfira, ku buryo umuntu wese umwizera azakizwa icyaha n’urupfu (Heb 2:9). Tekereza ukuntu Yehova yumvise ameze, igihe yabonaga Umwana we apfa ababaye kandi akojejwe isoni. Iyo Yehova aba adashaka kutubabarira, ntiyari kwemera ko Umwana we apfa.

7. Ni izihe ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya Yehova yababariye?

7 Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu Yehova yababariye (Efe 4:32). Ni nde uhise utekereza? Ushobora kuba uhise utekereza Umwami Manase, wakoze ibibi byinshi. Yasenze ibigirwamana kandi ashishikariza n’abandi kubikora. Nanone yishe abana be, abatambira imana z’ibinyoma. Yageze n’aho ashyira igishushanyo kibajwe mu nzu ya Yehova. Bibiliya ivuga ko ‘yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova akamurakaza’ (2 Ngoma 33:2-7). Ariko igihe Manase yicuzaga abikuye ku mutima, Yehova yaramubabariye, kandi yemera ko yongera kuba umwami (2 Ngoma 33:12, 13). Nanone birashoboka ko watekereje Umwami Dawidi wakoze ibyaha bikomeye, urugero nk’icyaha cy’ubusambanyi no kwica. Icyakora igihe Dawidi yemeraga ibyaha bye kandi agasaba Yehova imbabazi abikuye ku mutima, yaramubabariye (2 Sam 12:9, 10, 13, 14). Ibyo bitwizeza ko Yehova ahora yiteguye kutubabarira. Nk’uko turi buze kubibona, uko Yehova ababarira bitandukanye cyane n’uko abantu bababarira.

IMBABAZI ZA YEHOVA ZITANDUKANYE N’IZ’ABANTU

8. Kuki kuba Yehova ari Umucamanza mwiza kuruta abandi bose, bituma ashobora kutubabarira?

8 Yehova ni “Umucamanza w’isi yose” (Intang 18:25). Umucamanza mwiza aba azi neza amategeko. Yehova ni Umucamanza wacu kandi azi neza amategeko, kuko ari we uyadushyiriraho (Yes 33:22). Nta muntu warusha Yehova kumenya ikiza n’ikibi. None se, ni iki kindi kiranga umucamanza mwiza? Agomba kuba azi neza uko ibintu byose byagenze, mbere yo guca urubanza. Ubwo rero, twavuga ko Yehova ari we Mucamanza mwiza kuruta abandi bose, kuko buri gihe aba azi neza uko ibintu byose byagenze.

9. Ni ibihe bintu Yehova areba mbere yo kubabarira umuntu?

9 Yehova atandukanye n’umucamanza uwo ari we wese, kuko we buri gihe aba azi uko ibintu byose byagenze (Intang 18:20, 21; Zab 90:8). Abantu bo baca urubanza bakurikije ibyo bumvise n’ibyo babonye gusa. Ariko Yehova we, akora ibirenze ibyo. Azi ko ibyo dukora bishobora guterwa n’imico twakuye ku babyeyi bacu, uko twarezwe, aho twakuriye n’ibyiyumvo byacu, cyangwa bigaterwa n’ibibazo byo mu mutwe. Nanone Yehova areba mu mutima. Aba asobanukiwe neza impamvu zatumye umuntu akora ibintu runaka. Yehova abona ibintu byose (Heb 4:13). Ubwo rero iyo Yehova ababariye umuntu, ni uko aba azi neza uko ibintu byose byagenze.

Yehova aca imanza zitabera, ntarobanura kandi nta n’umuntu ushobora kumuha ruswa (Reba paragarafu ya 10)

10. Kuki twavuga ko buri gihe Yehova aca imanza zitabera? (Gutegeka 32:4)

10 Buri gihe Yehova aca imanza zitabera. Ntababarira umuntu bitewe n’uko agaragara, ari umukire, akomeye, cyangwa bitewe n’uko ari umuhanga. Ntarobanura rwose (1 Sam 16:7; Yak 2:1-4)! Nta muntu ushobora guhatira Yehova gukora ikintu cyangwa ngo amuhe ruswa (2 Ngoma 19:7). Ntajya afata imyanzuro abitewe n’uburakari cyangwa amarangamutima (Kuva 34:7). Yehova ni Umucamanza uruta abandi bose, kuko atuzi neza kandi akaba asobanukiwe imimerere turimo.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4.

11. Ni mu buhe buryo imbabazi Yehova atanga zitandukanye n’iz’abantu?

11 Abanditse Ibyanditswe by’Igiheburayo, bagaragaje ko imbabazi Yehova atanga zitandukanye n’iz’abantu. Hari igitabo cyavuze ko hari igihe bakoreshaga ijambo ry’Igiheburayo “ryerekeza gusa ku mbabazi Imana igirira abanyabyaha, ariko rikaba ritajya rikoreshwa ku mbabazi ziciriritse umuntu ashobora kugirira mugenzi we.” Yehova ni we wenyine ufite ububasha bwo kubabarira umunyabyaha wihannye, kandi akamubabarira mu buryo bwuzuye. None se iyo Yehova atubabariye, bitugirira akahe kamaro?

12-13. (a) Umuntu yumva ameze ate iyo Yehova amubabariye? (b) Ese iyo Yehova ababariye umuntu icyaha, yongera kukimuhanira? (Sobanura.)

12 Iyo twemeye ko Yehova yatubabariye, bituma ‘duhembuka,’ tukagira amahoro yo mu mutima n’umutimanama utaducira urubanza. Imbabazi “Yehova” atugirira, ni zo zonyine zishobora gutuma twiyumva dutyo (Ibyak 3:19). Iyo Yehova atubabariye, twongera kuba inshuti ze, bikamera nk’aho nta cyaha twigeze dukora.

13 Iyo Yehova atubabariye icyaha twakoze, biba birangiye ntiyongera kukiduhanira (Yes 43:25; Yer 31:34). “Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera,” ni na ko ashyira kure ibicumuro byacu * (Zab 103:12). Iyo dutekereje ukuntu Yehova agira imbabazi nyinshi, biradutangaza cyane kandi bigatuma twifuza kumushimira (Zab 130:4). Ariko se, ni nde Yehova ababarira?

NI NDE YEHOVA ABABARIRA?

14. Ni ibihe bintu tumaze kubona Yehova ashingiraho ababarira umuntu cyangwa ntamubabarire?

14 Nk’uko twabibonye, kuba umuntu yakoze icyaha gikomeye cyangwa cyoroheje, si byo Yehova ashingiraho amubabarira. Nanone twabonye ko kuba Yehova yaraturemye, akaba ari we udushyiriraho amategeko kandi akaba ari n’Umucamanza, bituma amenya niba yababarira umuntu cyangwa ntamubabarire. None se ni ibihe bintu bindi Yehova ashingiraho, ababarira umuntu cyangwa ntamubabarire?

15. Dukurikije ibivugwa muri Luka 12:47, 48, ni iki Yehova areba mbere yo kubabarira umuntu?

15 Yehova areba niba umuntu wakoze icyaha, yari azi ko ibyo agiye gukora ari bibi. Ibyo Yesu yabigaragaje neza mu magambo yavuze ari muri Luka 12:47, 48. (Hasome.) Iyo umuntu agambiriye gukora ikintu kibi kandi abizi neza ko kibabaza Yehova, aba akoze icyaha gikomeye. Yehova ashobora kutababarira uwo muntu (Mar 3:29; Yoh 9:41). Icyakora hari igihe dukora ikintu kandi tuzi ko ari kibi. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Yehova atazigera atubabarira? Oya rwose. Ahubwo hari ikindi kintu Yehova ashingiraho, kugira ngo atubabarire. Icyo kintu ni ikihe?

Iyo twihannye by’ukuri dushobora kwiringira ko Yehova azatubabarira (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Kwihana bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi kugira ngo Yehova atubabarire?

16 Hari ikindi kintu Yehova ashingiraho, kugira ngo ababarire umuntu. Areba niba uwo muntu yarihannye by’ukuri. None se kwihana bisobanura iki? Kwihana bisobanura “guhindura ibitekerezo byawe, imyifatire n’ibikorwa byawe hamwe n’intego zawe.” Nanone bikubiyemo kubabazwa n’ibibi wakoze kandi ukicuza kuba utarakoze ibyiza. Ikindi kandi, umuntu wihannye ababazwa n’uko atakomeje kuba inshuti ya Yehova, akaba ari byo byatumye akora ibyo bintu bibi. Wibuke ko Umwami Manase n’Umwami Dawidi bakoze ibyaha bikomeye, ariko Yehova akabababarira kubera ko bihannye by’ukuri (1 Abami 14:8). Ubwo rero, iyo umuntu yihannye by’ukuri, ni bwo Yehova amubabarira. Icyakora kubabazwa n’ibyaha twakoze ntibihagije. Umuntu aba agomba no kugira icyo akora. * Ibyo rero, biratuma dusuzuma ikindi kintu Yehova ashingiraho, ababarira umuntu.

17. Guhinduka bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi kugira ngo tutongera gukora ibyaha twakoraga? (Yesaya 55:7)

17 Ikindi kintu Yehova ashingiraho ababarira umuntu, ni ukureba niba yarahindutse. Ibyo twabigereranya no guhindukira ukareka ikerekezo wari urimo, ukajya mu kindi. Muri make, iyo umuntu ahindutse areka gukora ibibi, maze agakora ibyo Yehova ashaka. (Soma muri Yesaya 55:7.) Uwo muntu aba agomba guhindura imitekerereze ye, maze akitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona (Rom 12:2; Efe 4:23). Nanone aba agomba kwirinda ibitekerezo n’ibikorwa bibi (Kolo 3:7-10). Icyakora ikintu gikomeye Yehova ashingiraho kugira ngo atubabarire ibyaha byacu, ni ukureba niba twizera igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo. Ubwo rero nidukora uko dushoboye tukareka imyitwarire mibi, Yehova azatubabarira ashingiye kuri icyo gitambo.—1 Yoh 1:7.

JYA WIRINGIRA KO YEHOVA AZAKUBABARIRA

18. Ni iki twize ku birebana n’imbabazi za Yehova?

18 Reka turebe muri make ibintu by’ingenzi twize muri iki gice. Twabonye ko Yehova ari we ugira imbabazi kurusha abandi bantu bose, haba mu ijuru no mu isi. Ibyo tubyemezwa n’iki? Icya mbere, ni uko ahora yiteguye kutubabarira. Icya kabiri, Yehova aratuzi neza kubera ko ari we waturemye. Ni yo mpamvu ari we ushobora kumenya neza ko twihannye by’ukuri. Icya gatatu, iyo Yehova atubabariye, atubabarira burundu ku buryo bisa n’aho nta cyaha twakoze. Ibyo bituma tugira umutimanama utaducira urubanza kandi Yehova akatwemera.

19. Kuki dushobora kugira ibyishimo nubwo tudatunganye kandi tukaba dukomeza gukora ibyaha?

19 Birumvikana ko tuzakomeza gukora ibyaha, kubera ko tudatunganye. Icyakora duhumurizwa n’uko Yehova agira imbabazi, kandi akaba azi ko abagaragu be badatunganye. Ubwo rero, ntitugomba guhora tubabajwe n’uko tudatunganye kandi tukaba dukora amakosa (Zab 103:8-14; 130:3). Iyo dukoze uko dushoboye kose tugakora ibyo Yehova adusaba, turishima (Fili 4:4-6; 1 Yoh 3:19-22). Ibyo biraduhumurije rwose.

20. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

20 Dushimishwa n’uko Yehova atubabarira, iyo twicujije by’ukuri ibyaha twakoze. Twakwigana dute umuco wa Yehova wo kubabarira? Imbabazi tugira zifitanye iyihe sano n’iza Yehova, kandi se bitandukaniye he? Kuki se ari iby’ingenzi kumenya aho bitandukaniye? Igice gikurikira kizasubiza ibyo bibazo.

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

^ Bibiliya itubwira ko Yehova ababarira abanyabyaha bihana. Icyakora, hari igihe twumva twarakoze ibintu bikomeye, ku buryo atatubabarira. Muri iki gice, turi burebe icyatwemeza ko Yehova ahora yiteguye kutubabarira iyo twihannye by’ukuri.

^ AMAGAMBO YASOBANUWE: “Kwihana” bisobanura guhindura ibitekerezo, ukababazwa cyane n’imyitwarire wagize, ibikorwa bibi wakoze no kuba utarakoze ibikwiriye. Iyo wihannye by’ukuri, ureka ibibi wakoraga, ugakora ibyiza.