Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Uko wafata mu mutwe indirimbo zacu

Mushiki wacu witwa Lorraine wo muri Amerika yaravuze ati: “Iyo numva mbabaye kandi nacitse intege cyane, Yehova ampumuriza akoresheje indirimbo zacu zisohoka kuri Televiziyo ya JW®.”

Kuva kera, Abakristo basingizaga Imana baririmba (Kolo. 3:16). Iyo dufashe mu mutwe indirimbo zacu, biradufasha cyane n’igihe twaba tudafite igitabo cy’indirimbo cyangwa igikoresho cya elegitoronike. Nugerageza gukora ibi bintu bikurikira, bizagufasha gufata mu mutwe indirimbo zacu:

  • Jya ubanza usome amagambo y’indirimbo witonze, kugira ngo wumve igitekerezo kirimo. Burya iyo usobanukiwe neza ibintu, kubyibuka birakorohera. Amagambo y’indirimbo zacu, hakubiyemo indirimbo zisanzwe n’indirimbo z’abana, wayasanga ku rubuga rwa jw.org. Ushobora kujya ahanditse ngo: “Isomero,” hanyuma ukajya ahanditse ngo: “Umuzika.”

  • Shaka ahantu wandika amagambo y’iyo ndirimbo. Nubigenza utyo, bizakorohera kuyafata mu mutwe.​—Guteg. 17:18.

  • Itoze kuririmba mu ijwi ryumvikana. Jya usoma amagambo y’iyo ndirimbo kandi uyaririmbe kenshi.

  • Reba ko wayifashe mu mutwe. Gerageza kwibuka ayo magambo utarebye aho wayanditse, hanyuma urebe niba ubishobora.