Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana ni nde?

Imana ni nde?

Abantu benshi bavuga ko bemera Imana. Ariko iyo ubabajije Imana bemera iyo ari yo, batanga ibisubizo bitandukanye. Bamwe bavuga ko Imana ari umucamanza w’umugome, uhora ashakisha uko yahana abantu bakora ibibi. Abandi bo bumva ko Imana igira urukundo kandi ko ibababarira ibyaha byose bakora. Abandi bumva ko iri kure yacu kandi ko itatwitaho. Ibyo bitekerezo bivuguruzanya bituma abantu benshi bumva ko nta muntu ushobora kumenya Imana by’ukuri.

Ese ni ngombwa kumenya Imana neza? Kumenya Imana neza ni ngombwa kuko bituma ugira ibyishimo kandi ugakoresha neza ubuzima bwawe (Ibyakozwe 17:26-28). Uko urushaho kuba inshuti y’Imana ni ko na yo irushaho kugukunda kandi ikagufasha (Yakobo 4:8). Igishimishije kurushaho ni uko kumenya Imana neza bizatuma ubona ubuzima bw’iteka.—Yohana 17:3.

Wakora iki ngo umenye Imana neza? Tekereza umuntu uzi neza urugero nk’inshuti yawe. None se kugira ngo mube inshuti byaje bite? Wabanje kumenya izina rye, imico ye, ibyo yanga n’ibyo akunda, ibyo yakoze n’ibyo ateganya gukora n’ibindi. Kumumenya neza ni byo byatumye umukunda.

Natwe turamutse dusuzumye ibintu bikurikira twamenya Imana neza:

Iyi gazeti isubiza ibyo bibazo yifashishije Bibiliya. Ingingo zikurikira ziragufasha kumenya Imana kandi zikwereke akamaro ko kugirana ubucuti na yo.