Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ibivugaho iki?

Harimagedoni ni iki?

Uko bamwe babibona

Hari abavuga ko ari irimbuka rusange cyangwa iry’ibidukikije rizaterwa n’ibitwaro bya kirimbuzi. Ubitekerezaho iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Harimagedoni ni ahantu h’ikigereranyo hazabera ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,’ irwanya ababi.—Ibyahishuwe 16:14, 16.

Ibindi Bibiliya yigisha

  • Imana ni yo izarwana iyo ntambara idashaka kurimbura isi, ahubwo ishaka kuyirinda abayirimbura.—Ibyahishuwe 11:18.

  • Intambara ya Harimagedoni izasoza intambara zose.—Zaburi 46:8, 9.

Ese hari abazarokoka intambara ya Harimagedoni?

Wowe se ubibona ute?

  • Yego

  • Oya

  • Birashoboka

Icyo Bibiliya ibivugaho

“Imbaga y’abantu benshi” bakomoka mu mahanga yose bazarokoka “umubabaro ukomeye” uzarangirana n’intambara ya Harimagedoni.—Ibyahishuwe 7:9, 14.

Ibindi Bibiliya yigisha

  • Imana ishaka ko abantu benshi barokoka Harimagedoni. Iyo abantu babi banze kureka ibibi, irabarimbura.—Ezekiyeli 18:32.

  • Bibiliya idusobanurira uko twarokoka Harimagedoni.—Zefaniya 2:3.