Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | AMATEKA ASHISHIKAJE YA BIBILIYA

Uko Bibiliya yarinzwe kwangirika

Uko Bibiliya yarinzwe kwangirika

AKAGA KARI KAYUGARIJE: Abanditsi ba Bibiliya n’abandi bayandukuye babanje kuyandika ku bintu bikozwe mu rufunzo no mu mpu *(2 Timoteyo 4:13). Kuki izo nyandiko zitangiritse kandi zari zanditse kuri ibyo bintu byombi?

Urufunzo rucika ubusa, rugacuya kandi ntirukomera. Richard Parkinson na Stephen Quirke bagize bati “amaherezo rugera aho rugacikamo uduce kandi rukangirika mu gihe ruhuye n’ivumbi. Iyo urufunzo rubitswe igihe, rushobora kugwa uruhumbu, rukaribwa n’imbeba cyangwa udukoko, naho mu gihe rutabye rukaba rushobora kuribwa n’imiswa.” Byagaragaye ko iyo ruhuye n’urumuri rwinshi cyangwa ubukonje bukabije, rwangirika vuba.

Ibintu bandikagaho bikozwe mu mpu byo birakomera ugereranyije n’ibyo mu rufunzo. Icyakora na byo bishobora kwangirika iyo bifashwe nabi cyangwa bigahura n’ubushyuhe bukabije, ubukonje cyangwa urumuri. * Impu na zo zikunze kwibasirwa n’udukoko. Ni yo mpamvu igitabo kimwe cyagize kiti “kuba Bibiliya itarangiritse ni ibintu bidasanzwe.” Iyo Bibiliya yangirika, ubutumwa bukubiyemo na bwo bwari gutakara.—Everyday Writing in the Graeco-Roman East.

UKO BIBILIYA YAROKOTSE: Amategeko y’Abayahudi yasabaga buri mwami gukoporora ‘igitabo cy’amategeko’ cyari kigizwe n’ibitabo bitanu bibanza bigize Bibiliya (Gutegeka kwa Kabiri 17:18). Uretse n’ibyo kandi, abandukuzi b’abahanga bo mu kinyejana cya mbere banditse inyandiko nyinshi zandikishijwe intoki, ku buryo washoboraga kuzisanga mu masinagogi yose yo muri Isirayeli, ndetse no muri Makedoniya, nubwo hari kure (Luka 4:16, 17; Ibyakozwe 17:11). None se byagenze bite ngo izo nyandiko za kera zibe zikiriho?

Inyandiko zandikishijwe intoki bakunze kwita Imizingo yo mu Nyanja y’Umunyu, zamaze imyaka myinshi zibitse mu bibindi, mu buvumo bw’ahantu hashyuha

Umuhanga mu gusesengura Isezerano Rishya witwa Philip W. Comfort yagize ati “Abayahudi babikaga imizingo y’Ibyanditswe mu bibindi kugira ngo itangirika.” Ni yo mpamvu abashakashatsi bavumbuye inyandiko za kera za Bibiliya zandikishijwe intoki mu bibindi, ahantu hijimye, mu buvumo bw’ahantu hashyuha.

BIBILIYA YARATSINZE: Kugeza ubu hari ibice by’inyandiko za Bibiliya byandikishijwe intoki bimaze imyaka irenga 2000. Nta zindi nyandiko za kera zandikishijwe intoki wabona zimaze igihe kingana gityo.

^ par. 3 Urufunzo rukunze kumera mu bishanga.

^ par. 5 Urugero, inyandiko itangaza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo yari yanditse ku mpu. Mu gihe kitageze ku myaka 250, iyo nyandiko yari yarangiritse ku buryo itari igisomeka.