Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Nari umurakare kandi ngira urugomo

Nari umurakare kandi ngira urugomo
  • IGIHE YAVUKIYE: 1974

  • IGIHUGU: MEGIZIKE

  • KERA: NARI UMUNYARUGOMO

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu karere keza ka Ciudad Mante, muri leta ya Tamaulipas, muri Megizike. Muri rusange abaturage bo muri uwo mugi bagira ubuntu kandi bakagwa neza. Ikibabaje ni uko harangwaga urugomo, bigatuma hahora umutekano muke.

Twavutse turi abahungu bane, nkaba ndi ubuheta. Ababyeyi banjye bambatirishije muri Kiliziya Gatolika, ntangira kujya ndirimba muri korali ya paruwasi. Nifuzaga gushimisha Imana, kuko natinyaga cyane umuriro w’iteka.

Ngize imyaka itanu data yaradutaye. Ibyo byarambabaje cyane, ku buryo numvaga meze nk’igishushungwe. Siniyumvishaga impamvu adutaye kandi twaramukundaga cyane. Kugira ngo mama abone ibitunga abana bane, byamusabaga gukora atikoresheje.

Natangiye kujya nsiba ishuri, kugira ngo mbone uko nsanga abandi bana bandutaga. Banyigishije imvugo itameshe, kunywa itabi, kwiba n’iteramakofe. Kubera ko nakundaga gukandamiza abandi, nize iteramakofe, gukirana, kurwana ntakoresheje intwaro no kurwanisha intwaro. Nguko uko nabaye umunyarugomo ruharwa nkiri muto. Nagiye ndwana kenshi nkoresheje imbunda, bikarangira mvirirana maze ngasigara ndambaraye mu muhanda, nabaye intere. Iyo mama yankubitaga amaso yicwaga n’agahinda nuko agahita anjyana kwa muganga.

Igihe nari mfite imyaka 16, umwana wahoze ari incuti yanjye witwa Jorge yaradusuye. Yatubwiye ko ari Umuhamya wa Yehova kandi ko yifuza kutugezaho ubutumwa bw’ingenzi. Yadusobanuriye ibyo yizera akoresheje Bibiliya. Sinari narigeze nyisoma kandi nashimishijwe cyane no kumenya izina ry’Imana n’imigambi yayo. Jorge yadusabye kutwigisha Bibiliya, turabyemera.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Kumenya ukuri ku birebana n’umuriro w’iteka byarampumurije cyane. Nasobanukiwe ko iyo nyigisho idashingiye kuri Bibiliya (Zaburi 146:4; Umubwiriza 9:5). Singitinya Imana bitewe no gutinya umuriro w’iteka, ahubwo mbona ko ari Data udukunda, utwifuriza ibyiza gusa.

Uko nagendaga menya byinshi kuri Bibiliya, ni na ko nagendaga mbona ko nagombaga kwitoza indi mico. Urugero, nagombaga kwitoza umuco wo kwicisha bugufi kandi nkareka urugomo. Inama iboneka mu 1 Abakorinto 15:33 yabimfashijemo cyane. Aho havuga ko kwifatanya n’incuti mbi “byonona imyifatire myiza.” Nabonye ko niba nifuza kugira imico myiza, ngomba gucika ku ncuti mbi. Naretse incuti zanjye za kera, nzisimbuza incuti z’Abakristo bo mu itorero, kuko bo bakemura amakimbirane badakoresheje intwaro cyangwa urugomo, ahubwo bakurikiza amahame ya Bibiliya.

Ahandi hamfashije ni mu Baroma 12:17-19. Hagira hati “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Ntimukihorere, . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’” Naje kubona ko Yehova ari we uzavanaho akarengane mu gihe yagennye. Buhoro buhoro naje kureka urugomo.

Sinzibagirwa igihe hari nimugoroba ntashye. Nahuye n’abasore bo mu gatsiko k’abanyarugomo twahoze duhanganye maze baranyendereza. Uwari ubayoboye yankubise mu mugongo maze arambwira ati “ngaho se irwaneho.” Nahise mvuga isengesho rigufi, nsaba Yehova kumpa imbaraga zo kubyihanganira. Nubwo numvaga nakwirwanaho, narifashe maze ndigendera. Bukeye bwaho nihuriye na wa muyobozi. Umujinya warazamutse, ariko nongera gusaba Yehova ngo amfashe sinihorere. Natangajwe no kubona uwo musore aza ansanga, maze akambwira ati “mbabarira kubera ibyo nagukoreye nimugoroba, nkubwije ukuri ndifuza kumera nkawe; ndashaka kwiga Bibiliya.” Nashimishijwe cyane no kuba narifashe sinsuke uburakari, kuko byatumye ntangira kumwigisha Bibiliya.

Ikibabaje ni uko abagize umuryango wanjye batakomeje kwiga Bibiliya. Icyakora niyemeje gukomeza kwiga Bibiliya kandi sinemera ko hagira ikintu cyangwa umuntu uwo ari we wese ubimbuza. Namenye ko kwifatanya buri gihe n’abagize ubwoko bw’Imana, ari byo bimpumuriza kandi nabonye umuryango nari nkeneye. Nakomeje kujya mbere, maze mbatizwa mu wa 1991, mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Nari umurakare, ngakandamiza abandi ndi n’umunyarugomo. Ariko Ijambo ry’Imana ryarampinduye rwose! Ubu ngeza ku bantu bose babishaka ubutumwa bw’amahoro bwo muri Bibiliya. Maze imyaka 23 mara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza.

Nigeze kuba umuvolonteri ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Megizike. Aho ni ho namenyaniye n’umukobwa w’umunyamwete witwa Claudia, dushyingiranwa mu mwaka wa 1999. Nshimira Yehova kuba yarampaye umufasha w’indahemuka.

Igihe twari mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Megizike, twafashije abafite ubumuga bwo kutumva kumenya Yehova. Nyuma yaho, twasabwe kwimukira muri Belize kugira ngo twigishe Bibiliya abantu bo muri icyo gihugu. Nubwo tubaho mu buzima buciriritse, dufite ibikenewe byose kugira ngo tugire ibyishimo. Nta cyo twabigurana.

Hagati aho mama yongeye kwiga Bibiliya maze arabatizwa. Nanone mukuru wanjye, umugore we n’abana babo ubu ni Abahamya ba Yehova. Bamwe muri za ncuti zanjye za kera nabwirije ubutumwa bw’Ubwami, ubu na bo bakorera Yehova.

Ikibabaje ni uko bamwe mu bari bagize umuryango wanjye bapfuye kubera ko banze kureka urugomo. Iyo nkomeza kuba umunyarugomo, ubu nanjye mba narapfuye. Nshimira Yehova kuba yaranyireherejeho kandi agatuma menyana n’abagaragu be. Banyigishije gukurikiza amahame ya Bibiliya, mu bugwaneza kandi bihanganye.