Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abagwaneza bazaragwa isi

Abagwaneza bazaragwa isi

Abagwaneza bazaragwa isi

“Ntekereza ko hari igihe ibiremwa byo ku isi bizahinduka kandi bikiyunga. . . . Ibyo si iby’ejo ariko, bizaba hashize igihe kirekire, ubwo hazabaho ijuru rishya n’isi nshya.”—Jean-Marie Pelt, Umufaransa w’inzobere mu byo kwita ku bidukikije.

HARI abantu benshi bababazwa no kwangirika kw’ibidukikije hamwe n’imibanire mibi y’abantu, bakifuza kubona isi yacu yahindutse paradizo. Icyakora, icyo cyifuzo si inzozi zo mu kinyejana cya 21. Kera cyane, Bibiliya yasezeranyije ko ku isi hazongera kuba Paradizo. Amagambo ya Yesu agira ati “abagwa neza . . . bazahabwa isi,” hamwe n’avuga ngo “bibeho mu isi nk’uko biba mu ijuru,” ni amwe mu magambo azwi cyane yo mu Byanditswe (Matayo 5:5; 6:10). Ariko kandi, muri iki gihe abantu benshi ntibemera ko isi izahinduka paradizo igaturwa n’abagwaneza. Abenshi mu bantu biyita Abakristo ntibacyemera ko hazabaho Paradizo.

Hari ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gisohoka buri cyumweru cyasobanuye impamvu abantu, urugero nk’abari muri Kiliziya Gatolika, batacyemera ko hazabaho Paradizo, haba ku isi cyangwa mu ijuru. Cyaravuze kiti “nyuma y’ibinyejana nibura 19 paradizo yamaze ari inyigisho ikomeye muri Kiliziya Gatolika, ubu ntikivugwa mu myiherero, mu bitambo bya misa zo ku Cyumweru, mu masomo ya tewolojiya n’aya gatigisimu.” Bavuga ko iryo jambo ubwaryo ari “iyobera kandi ko riteye urujijo.” Hari abavugabutumwa banga kurikoresha nkana, kuko “ryumvikanisha umunezero mwinshi wa hano ku isi.”—La Vie.

Frédéric Lenoir, umuhanga mu by’imibanire y’abantu wazobereye mu by’iyobokamana, abona ko ibitekerezo birebana na paradizo bisigaye bifatwa nk’“ibintu bidafite ishingiro abantu bishyiramo.” Mu buryo nk’ubwo, Jean Delumeau, umuhanga mu by’amateka wanditse ibitabo byinshi kuri iyo ngingo, atekereza ko amasezerano Bibiliya itanga afite ikindi agereranya. Yaranditse ati “ku kibazo kigira kiti ‘ni gute abantu bumva Paradizo muri iki gihe?’ Inyigisho za gikristo zitanga igisubizo kigira kiti ‘kubera ko Umukiza yazutse, umunsi umwe tuzafatana urunana kandi amaso yacu azibonera umunezero.’”

Mbese ubutumwa buvuga ko isi izahinduka paradizo buracyafite agaciro? Mu by’ukuri se ni iki igihe kizaza gihishiye isi yacu? Ese iby’igihe kizaza ni amayobera cyangwa ni ibintu bisobanutse neza? Ingingo ikurikira izasubiza ibyo bibazo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

COVER: Emma Lee/​Life File/​Getty Images