Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi n’Abakolosayi

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi n’Abakolosayi

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi n’Abakolosayi

INTUMWA Pawulo amaze kumva ko abari bafite ibitekerezo by’idini rya kiyahudi batumaga Abakristo bamwe bava mu gusenga k’ukuri, yandikiye urwandiko rufite imbaraga “abo mu matorero y’i Galatiya” (Gal 1:2). Urwo rwandiko rushobora kuba rwaranditswe hagati y’umwaka wa 50 n’uwa 52, rukubiyemo inama zidaca ku ruhande kandi zitajenjetse.

Hashize imyaka igera ku icumi nyuma yaho, igihe Pawulo yari “imbohe ya Kristo Yesu” i Roma, yandikiye abari bagize itorero ryo muri Efeso, iry’i Filipi n’iry’i Kolosayi, abaha inama zirangwa n’ubwenge kandi abatera inkunga abigiranye urukundo (Efe 3:1). Muri iki gihe, natwe turamutse twitaye ku butumwa bukubiye mu gitabo cya Bibiliya cy’Abagalatiya, icy’Abefeso, icy’Abafilipi n’icy’Abakolosayi, dushobora kungukirwa na bwo.—Heb 4:12.

NI GUTE UMUNTU “ABARWAHO GUKIRANUKA”?

(Gal 1:1–6:18)

Kubera ko abari bafite ibitekerezo by’idini rya kiyahudi bageragezaga gutesha Pawulo agaciro babigiranye amayeri, yasobanuye ukuntu yari intumwa, abikora avuga ibintu bimwe mu byamubayeho (Gal 1:11–2:14). Pawulo yavuguruje inyigisho zabo z’ibinyoma avuga ko “umuntu abarwaho gukiranuka bidaturutse ku mirimo y’amategeko, ahubwo ko bituruka gusa ku kwizera Kristo Yesu.”—Gal 2:16.

Pawulo yavuze ko Kristo ‘yacunguye abatwarwa n’[amategeko]’ maze abavana mu bubata, bungukirwa n’umudendezo wa gikristo. Yagiriye Abagalatiya inama itajenjetse agira ati “muhagarare mushikamye, kandi ntimukongere kwishyira mu bubata.”—Gal 4:4, 5; 5:1.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3:16-18, 28, 29—Ese isezerano Imana yagiranye na Aburahamu riracyafite agaciro? Yego rwose. Isezerano ry’Amategeko ryongewe ku isezerano Imana yagiranye na Aburahamu, ntiryarisimbuye. Ku bw’ibyo, isezerano Imana yagiranye na Aburahamu ryakomeje kugira agaciro na nyuma y’aho Amategeko ‘akuriweho’ (Efe 2:15). Amasezerano yaryo yahawe “urubyaro” nyakuri rwa Aburahamu, ni ukuvuga Kristo Yesu, akaba ari na we w’ibanze mu barugize, hamwe n’“aba Kristo.”

6:2—“Amategeko ya Kristo” ni ayahe? Ayo mategeko akubiyemo ibintu byose Yesu yigishije n’ibyo yategetse. By’umwihariko, akubiyemo itegeko ryo ‘gukundana.’—Yoh 13:34.

6:8—Ni gute ‘tubibira umwuka’? Tubikora mu gihe tubaho mu buryo butuma umwuka w’Imana utuyobora mu mibereho yacu. Kubibira umwuka bikubiyemo kwifatanya n’umutima wacu wose mu bikorwa bituma duhabwa umwuka wera.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:6-9. Mu gihe ibibazo bivutse mu itorero, ni ngombwa ko abasaza b’Abakristo bagira icyo babikoraho batazuyaje. Bashobora kwamaganira kure ibitekerezo bitari iby’ukuri bafasha abantu gutekereza neza bifashishije Ibyanditswe.

2:20. Incungu ni impano Imana yahaye umuntu ku giti cye. Twagombye kwitoza kujya tuyibona dutyo.—Yoh 3:16.

5:7-9. Incuti mbi zishobora ‘kutubuza gukomeza kumvira ukuri.’ Ni iby’ubwenge ko tuzamaganira kure.

6:1, 2, 5. Abantu ‘bakuze mu buryo bw’umwuka’ bashobora kudufasha kwikorera ibituremerera, urugero nko kudufasha kwihanganira imimerere igoranye iterwa no gufata imyanzuro idakwiriye tutabizi. Ariko ku bihereranye no kwikorera umutwaro w’inshingano zacu za gikristo, ni twe ubwacu bireba.

‘IBINTU BYOSE BITERANYIRIZWA HAMWE MURI KRISTO’

(Efe 1:1–6:24)

Igihe Pawulo yagaragazaga iby’ubumwe bwa gikristo mu rwandiko yandikiye Abefeso, yavuze ibyo “gushyiraho ubuyobozi, kugira ngo ibihe byagenwe nibigera ku ndunduro, ibintu byose bizongere guteranyirizwa hamwe muri Kristo, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.” Kristo yatanze “impano zigizwe n’abantu” kugira ngo badufashe twese ‘kugera ku bumwe mu kwizera.’—Efe 1:10; 4:8, 13.

Kugira ngo Abakristo bubahe Imana kandi baharanire ubumwe, bagombye ‘kwambara kamere nshya’ kandi ‘bakajya bagandukirana batinya Kristo.’ Nanone kandi, bagomba ‘kurwanya amayeri ya Satani bashikamye,’ bambara intwaro zuzuye zo mu buryo bw’umwuka.—Efe 4:24; 5:21; 6:11.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:4-7—Ni gute Abakristo basutsweho umwuka batoranyijwe kera cyane mbere y’uko bavuka? Batoranyijwe mu rwego rw’itsinda, ntabwo ari umuntu ku giti cye. Ibyo byabaye mbere y’uko iyi si igizwe n’abantu badatunganye ibaho. Ubuhanuzi buri mu Itangiriro 3:15 bwatangajwe mbere y’uko umuntu uwo ari we wese udatunganye asamwa, bukubiyemo umugambi w’Imana w’uko hari umubare runaka w’abigishwa ba Kristo bazafatanya na we mu butegetsi bwe bwo mu ijuru.—Gal 3:16, 29.

2:2—Ni gute umwuka w’isi ufite ‘ubutware [mu] kirere’? “Umwuka w’isi,” ni ukuvuga umwuka wo kwigenga no kutumvira, ukwiriye hose nk’uko bimeze ku kirere (1 Kor 2:12). Aho ubushobozi bw’uwo mwuka bushingiye ni uko wemeza abantu, uba hose kandi ukahaba igihe cyose.

2:6—Ni gute Abakristo basutsweho umwuka bashobora kuba ahantu ho “mu ijuru” kandi bakiri ku isi? Ijambo “ijuru” ryakoreshejwe aha ntiryerekeza ku murage wo mu ijuru basezeranyijwe. Ahubwo, ryerekeza ku mwanya wo mu rwego rwo hejuru bakesha kuba “barashyizweho ikimenyetso binyuze ku mwuka wera.”—Efe 1:13, 14.

Icyo ibyo bitwigisha:

4:8, 11-15. Yesu Kristo “yajyanye imbohe,” mu yandi magambo yakuye abantu mu bubata bwa Satani kugira ngo abakoreshe nk’impano mu kubaka itorero rya gikristo. Dushobora ‘gukura mu rukundo muri byose, dukurira muri Kristo’ twumvira abatuyobora, tukabagandukira kandi tukubahiriza imyanzuro bafashe n’ibindi byose bakoze ku bw’inyungu z’itorero.—Heb 13:7, 17.

5:22-24, 33. Umugore ntagomba kugandukira umugabo we gusa, ahubwo agomba no kumwubaha. Ibyo abikora arangwa n’“umwuka wo gutuza no kugwa neza” kandi yihatira gukora icyatuma umugabo we yubahwa, urugero nko kumuvuga neza no guharanira ko imyanzuro ye yagira icyo igeraho.—1 Pet 3:3, 4; Tito 2:3-5.

5:25, 28, 29. Uko umugabo ‘yigaburira,’ ni na ko yagombye guha umugore we ibyo akenera, haba mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, yagombye gukundwakaza umugore we amarana na we igihe gikwiriye, kandi amugaragariza ubwuzu mu magambo no mu bikorwa.

6:10-13. Kugira ngo turwanye imbaraga z’abadayimoni, tugomba kwambara intwaro ziva ku Mana, tukabikora tubivanye ku mutima.

“DUKOMEZE KUGENDERA KURI GAHUNDA”

(Fili 1:1–4:23)

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi, yibanze ku rukundo. Yagize ati “icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kugwira, hamwe n’ubumenyi nyakuri n’ubushishozi bwose.” Kugira ngo afashe Abafilipi kwirinda umutego wo gukabya kwiyiringira, yabagiriye inama agira ati “mukomeze gusohoza agakiza kanyu mutinya kandi muhinda umushyitsi.”—Fili 1:9; 2:12.

Pawulo yateye abakuze mu buryo bw’umwuka inkunga yo gukurikira ‘intego ngo bahabwe igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru kuva ku Mana.’ Yagize ati “mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.”—Fili 3:14-16.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:23—Ibintu Pawulo yavuze ko “byombi” byamurwaniragamo ni ibihe, kandi se ni ukuhe ‘kubohorwa’ yifuzaga? Kubera imimerere Pawulo yarimo, yarwanirwagamo n’ibintu bibiri byashoboraga kumugeraho: kubaho cyangwa gupfa (Fili 1:21). Nubwo atavuze icyo yashoboraga guhitamo, yagaragaje ko icyo yifuzaga kwari ‘ukubohorwa akabana na Kristo’ (Fili 3:20, 21; 1 Tes 4:16). Uko ‘kubohorwa’ mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo, kwari gutuma Pawulo ahabwa ingororano Yehova yamuteguriye.—Mat 24:3.

2:12, 13—Ni mu buhe buryo Imana idutera “kugira ubushake no gukora”? Umwuka wera wa Yehova ushobora gukorera mu mitima yacu no mu bwenge bwacu, maze ugatuma icyifuzo cyacu cyo gukora ibyiza kurusha ibindi mu murimo w’Imana cyiyongera. Ku bw’ibyo, Imana ntizabura kudufasha mu gihe ‘dukomeza gusohoza agakiza kacu.’

Icyo ibyo bitwigisha:

1:3-5. Nubwo Abafilipi bari abakene, badusigiye urugero rwiza ku bihereranye no kugira ubuntu.—2 Kor 8:1-6.

2:5-11. Nk’uko urugero rwa Yesu rubigaragaza, kwicisha bugufi ntibigaragaza intege nke, ahubwo bigaragaza ubutwari. Ikindi kandi, Yehova ashyira hejuru abicisha bugufi.—Imig 22:4.

3:13. “Ibiri inyuma” bishobora kuba ari nk’akazi gatanga umushahara utubutse, umutekano umuntu aterwa no kuba akomoka mu muryango ukize cyangwa bikaba ari ibyaha bikomeye twakoze kera, ariko tukaba twarabyihannye maze ‘tukuhagirwa tugacya’ (1 Kor 6:11). Twagombye kwibagirwa ibyo bintu, mu yandi magambo tukareka guhangayikishwa na byo, kandi ‘tugahatanira gusingira ibiri imbere.’

“MUSHIKAMYE MU KWIZERA”

(Kolo 1:1–4:18)

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi, yashyize ahabona ibitekerezo bikocamye by’abigisha b’ibinyoma. Yavuze ko agakiza kadaturuka ku bisabwa n’Amategeko, ahubwo ko gaturuka ku “gukomeza kugira ukwizera.” Pawulo yateye Abakolosayi inkunga yo ‘gukomeza kugenda bunze ubumwe na [Kristo], bashinze imizi muri we, bubatswe muri we kandi bashikamye mu kwizera.’ Ni gute gushikama muri ubwo buryo byari kubagirira akamaro?—Kolo 1:23; 2:6, 7.

Pawulo yaranditse ati “ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye. Nanone, mujye mureka amahoro ya Kristo ayobore imitima yanyu.” Iyo ntumwa yarababwiye iti “ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova, mudakorera abantu.” Ku bihereranye n’abo hanze y’itorero yagize ati ‘mukomeze kugaragaza ubwenge mu byo mubagirira.’—Kolo 3:14, 15, 23; 4:5.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:8—Pawulo yagiriye abantu inama yo kwirinda ibihe ‘bintu by’ibanze by’isi’? Ibyo ni ibintu byo mu isi ya Satani, ni ukuvuga ibintu by’ibanze cyangwa amahame ayigize, ayiyobora cyangwa ayishyigikira (1 Yoh 2:16). Muri ibyo hakubiyemo za filozofiya, gukunda ubutunzi n’amadini y’ibinyoma yo muri iyi si.

4:16—Kuki urwandiko rwandikiwe ab’i Lawodikiya rutashyizwe muri Bibiliya? Ibyo bishobora kuba byaratewe n’uko ibyari bikubiyemo nta kamaro byari bifitiye abantu bo muri iki gihe. Cyangwa se bishobora kuba byaratewe n’uko rwasubiragamo ibintu byari biri mu zindi nzandiko zemewe.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:2, 20. Incungu, ari yo mpano dukesha ubuntu butagereranywa bw’Imana, ishobora kweza imitimanama yacu bigatuma iticira urubanza, maze ibyo bigatuma tugira amahoro yo mu mutima.

2:18, 23. “Kwigira nk’uwicisha bugufi,” mu yandi magambo umuntu agasa n’ugaragariza abandi ko yicisha bugufi, wenda yanga ibintu bimwe na bimwe cyangwa ababaza umubiri we, biba bigaragaza ko uwo muntu ‘yishyira hejuru abitewe n’ubwibone.’