Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese nyuma y’umwaka wa 70 urusengero rw’i Yerusalemu rwongeye kubakwa?

YESU yavuze ko nta buye ryo ku rusengero rwa Yehova ryari gusigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi. Ubwo buhanuzi bwasohoye igihe ingabo z’Abaroma zari ziyobowe na Titus zasenyaga Yerusalemu mu mwaka wa 70 (Mat 24:2). Nyuma yaho, Umwami w’abami witwaga Julien yashatse kongera kubaka urwo rusengero.

Julien avugwaho kuba ari we mwami w’abami wa nyuma w’umupagani wategetse Roma. Julien, wari umuhungu wabo wa Konsitantino Mukuru, yigishijwe inyigisho zitwaga ko ari iza gikristo. Ariko kandi, amaze kuba umwami w’abami mu mwaka wa 361, yanze ku mugaragaro izo nyigisho hamwe n’ubukristo bwo mu gihe cye bwari bwarononekaye, ahitamo kwibera umupagani. Ibitabo by’amateka bimwita “Umuhakanyi.”

Julien yanze urunuka Ubukristo. Imwe mu mpamvu zishobora kuba zarabimuteye ni uko igihe yari afite imyaka itandatu, yabonye ukuntu abavugaga ko ari Abakristo bishe se n’abandi bene wabo. Dukurikije uko abahanga mu by’amateka ya kiliziya babivuga, Julien yateye Abayahudi inkunga yo kongera kubaka urusengero rwabo, atekereza ko byari kugaragaza ko Yesu yari umuhanuzi w’ikinyoma. *

Kuba Julien yarashatse kongera kubaka urwo rusengero nta wabishidikanyaho. Icyo abahanga mu by’amateka bajyaho impaka ni ukumenya niba mu by’ukuri yaratangiye imirimo yo kurwubaka, kandi yaba yaranayitangiye, bakibaza icyatumye idakomeza. Icyakora, hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: Julien yishwe ataramara imyaka ibiri ku butegetsi, maze umushinga we upfana na we!

Aho urwo rusengero rwari ruri n’ishusho igaragaza uko rushobora kuba rwari rwubatswe mu gihe cya Yesu

^ par. 5 Yesu ntiyigeze avuga ko urusengero rutari kuzongera kubakwa, ahubwo yavuze ko rwari kurimburwa, ibyo bikaba byarabaye mu mwaka wa 70.